Muri ruhago nyarwanda, uguhangana hagati y’ikipe ya Rayon Sport na APR FC ntibijya bihosha. Nyuma yuko ikipe ya APR FC iherutse kwirukana abakinnyi 16 igahita igura bane bavuye muri Rayon, ubu iyi nayo yamaze gukora ibisa nko kwihimura maze isinyisha bamwe mu birukanwe na APR FC.

Imran Nshiyimana nawe yamaze gushyira umukono ku masezerano ya Rayon Sport

Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Nyakanga 2019, ubwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Nshimiyimana Imran, Myugariro Rugwiro Herve, Sekamana Maxime, Kimenyi Yves ndetse na Nizeyimana Mirafa bamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sport.

Uretse aba kandi, Rayon ngo yamaze kumvikana n’abandi bakinnyi birukanywe muri APR FC barimo Nshuti Savio Dominique, na myugariro w’iburyo Rusheshangoga Michel.

Ibi bikozwe mu gihe Gikundiro ikomeje kwiyubaka igura amaraso mashya mu ikipe dore ko yari iherutse no gusinyisha Iragire Saidi na Ciza Hussein ba Mukura Victory Sports; Runanira Hamza wa Marines; Ndizeye Samuel wa Vital’O; Commodore Olokwei wavuye muri Ghana na Bizimana Yannick wa AS Muhanga.

Ku rundi ruhande, APR FC nayo yaraye igaragaje Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ na Manishimwe Djabel nk’abakinnyi bayo bidasubirwaho, dore ko banahise batangira imyitozo muri iyi kipe.

Kimenyi aje gusimbura Bashunga uherutse gusezera kuri Rayon
Rayon Sport yihimuye kuri APR FC igura abakinnyi yirukanye
Myugariro Rugwiro Herve yamaze gusinyira Rayon Sport
Rayon Sport yihimuye kuri APR FC igura abakinnyi yirukanye
Imran Nshiyimana nawe yamaze gushyira umukono ku masezerano ya Rayon Sport
Rayon Sport yihimuye kuri APR FC igura abakinnyi yirukanye
Nizeyimana Mirafa nawe yinjiye muri Rayon
Sekamana Maxime mu mwambaro azajya akinana muri Rayon Sport

Rayon Sport yihimuye kuri APR FC igura abakinnyi yirukanye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU