Tracy Nduati ni we waraye yegukanye ikamba rya ’Miss’ munini muri Kenya.
Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 22 benshi muri bo bafite ibiro birenga 100, ufite ibiro byinshi kurusha abandi akaba afite ibiro 145.

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa uhiga abandi ubunini muri Kenya

’Miss’ Tracy w’imyaka 30 y’amavuko, yabwiye umunyamakuru wa BBC Ann Ngugi ko gutsindira iryo kamba bimwongereye kwigirira icyizere kubera ko ubunini bwe butuma umuryango mugari umuryanira inzara.

Yagize ati: “Nta na rimwe nigeze ntekereza ko ubunini bwanjye bushobora kumpesha ikamba, kubera ko nagiye nnyegwa ndetse nkasekwa mu ruhame kubera ukuntu ngaragara”.

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa uhiga abandi ubunini muri Kenya

Iri kamba ryanteye kwigirira icyizere cyane, ndetse ndatekereza ko ari n’ubutumwa ku bakobwa banini ko na bo ari beza”.

’Miss’ Tracy avuga mu bihe bikomeye yanyuzemo, icyo atazibagirwa na rimwe ari igihe uwari umukunzi we yajyaga amunnyega kubera ubunini bwe.

Nk’urugero akamubwira ko ntaho bashobora kujyana bombi hateraniye abantu benshi, amubwira ko abantu banini nka we ari abo kuguma rugo, atari abo gusohokana.

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa uhiga abandi ubunini muri Kenya

Abateguye iri rushanwa muri Kenya bavuga ko bashaka kumvikanisha neza igisobanuro cy’ubwiza, aba bakobwa banini bakaba intumwa muri rubanda zo gufasha kumvikanisha ko ubunini nta kibazo buteje ku bwiza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU