Ahanini igitsina gore kiba cyumva cyakora ibishoboka byose ngo kigire ikibuno kinini ndetse n’abandi bagafuhira cyane abafite icyo kibuno kinini,yewe na bamwe mu bagore bagifite bibwira ko byose ubu babifite,niba ugira ngo ndakubeshya uzarebe amafoto y’igitsina gore hafi ya cyose bashyira ku mbuga nkoranyambaga,baba berekana ikibuno cyane,Ni k’ubw’iyo mpamvu hano ugiye kureba zimwe mu mpamvu 4 zituma umuhungu atakuvira mu bye bihambaye.

1.Wikwibeshya ko yavuye mubye

Ukuri ni,iyo umugabo abonye umugore w’ikibuno kinini hari ikintu kimwe gusa gihita kijya mu mutwe we kandi ndakeka mwese mucyizi,icyo kintu nta kindi ahita yifuza ko mukorana imibonano mpuzabitsina nta kindi.

2.Ubwoba bw’amarushanwa

Ubundi umugore w’ikibuno kinini byanga byakunda aba afite abandi bagabo benshi bamugendaho,ibi bikaba ari mu bintu bishobora guca intege nk’umugabo wagukunze,bigatuma rero niba yarafite igitekerezo cyo gupanga urukundo nyarwo kandi rufite intego acika integer.

3.Ubwoba bwuko wazanjya umuca inyuma

Abagabo bagira ibi byiyumviro cyane cyane k’ubagore bafite ibibuno binini,Ibi akabiterwa nuko nawe iyo akurebye umutera ubusambo bigatuma yibaza no kubandi bagabo nkawe uburyo bamera iyo bakubonye ibi bigatuma rero atakwiterereza ngo mugirane urukundo rurenze kuko aba avuga ko nta kabuza uzamuca inyuma.

4.Ibitekerezo bibi

Niyo waba ari wowe ufite ikibuno kinini ku isi ariko ibitekerezo byawe bipfuye nta gihe kinini ushobora kumarana n’umugabo,iyo buri uko uhuye n’umugabo mukaganira akumva ibitekerezo byawe bipfuye ahita ahita yumva ko nta nicyo wazamumarira muramutse mubanye bityo agahita ava muby’urukundo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU