Abahanzi barimo RiderMan, Jay Polly, Kavugzzo ,Nizzo Kaboss & FireMan bahuriye mu ndirimbo yitwa Byina ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ko bakwiye kwishimira mu gihe bagihumeka.

Abahanzi bamaze kubaka izina hano mu Rwanda barimo RiderMan, Jay Polly,Nizzo Kaboss & FireMan bahuje imbaraga n’undi muhanzi nawe uri kuzamuka neza witwa Kavugzzo bakora indirimbo yitwa Byina ikangurira abantu kwishima mu gihe bagifite ubuzima ngo kuko mu gihe bazaba bavuye ku isi ngo ntahanda bazidagadurira.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na DavyDenko ifite iminota 4:23 .Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bagize uruhare kugirango ikorwe yatubwiye ko ifite ubutuma bukangurira abantu kwishima mu gihe bagihumeka.

Yagize ati” Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bukangurir abantu kwishima ubuzima tukibufite cyane ko aribwo gishobora.”

Yakomeje avuga ko kuba umuntu abaho abikesha kuba afite ubuzima buzira umuze ngo kuko abaye atabufite yaba ari ahandi hantu , Yongeyeho ko amashusho yiyi ndirimbo nayo agiye gutangirwa gukora aho yijeje abakunzi b’umuziki nyarwanda ko mu gihe cya vuba barabona amashusho yiyi ndirimbo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU