Umukinnyi Rusheshangoga Michel ukinira ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya AS Kigali, yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Aimee Nakazungu bamaze imyaka itari mike bakundana.

Rusheshangoga Michel yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we
Rusheshangoga yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019 nibwo Michel na Aimee bateye intambwe ikomeye yo gusezerana imbere y’amategeko, bikaba byabereye mu karere ka Muhanga.

Nkuko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire, ubukwe bwa Rusheshangoga Michel na Nakuzungu Aimee buzaba mu mpera z’iki cyumweru aho biteganyijwe ko imihango yo gusaba no gukwa izaba kuwa gatandatu tariki ya 26 Nyakanga, hanyuma basezerane mu rusengero bukeye bwaho kuya 27 Nyakanga 2019.

Michel na Aime bamaze imyaka igera kuri itanu bakundana
Rusheshangoga Michel yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we
Impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa Rusheshangoga na AIme

IREBERE HANO VIDEO NDAVUNA YA EESAM NA AMA G THE BLACK

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU