Umunyamakuru Rutamu Elie Joe wari ukunzwe cyane mu kogeza ruhago yakoze ubukwe n’umukunzi we Nyinawabeza Rebecca, ni nyuma y’igihe uyu musore yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’America kubayo.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga nibwo Rutamu yuriye rutema ikirere yerekeza muri USA, icyo gihe byavugwaga ko agiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.

Rutamu yerekeje muri USA muri Nyakanga 2018

Hashize igihe agezeyo, Rutamu yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze yerekana umukunzi we Rebecca, ndetse ashimangira ko yamaze kumwegurira umutima we wose.

Rutamu Elie Joe yakoze ubukwe n’umukunzi we
Rutamu na Rebecca batuye muri USA

Mu mpera z’iyi weekend nibwo Rutamu yarushinganye na Rebecca bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo. Ubukwe bwabo bwabereye muri USA ari naho bazatura.

Rutamu Elie Joe yakoze ubukwe n’umukunzi we
Rutamu n’umukunzi we bakoze ubukwe

Reka Tubibutse ko Rutamu Elie Joe amaze imyaka isaga 10 akora umwuga w’itangazamakuru, aho yanyuze kuri Radio Salus, Radio Rwanda ya Nyagatare, Radio Flash, Isango Star, Radio Rwanda ndetse no kuri Radio 1 aho yari amaze imyaka ibiri akorana na Rugimbana Theogene.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU