Ikipe yo muri Afurika y’Epfo yemeye kwishyura amadolari ibihumbi 60 umukinnyi Micheal Sarpong wabaye umukinnyi wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi.

Sarpong agiye kugurwa ibihumbi 60 by’amadolari n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo

Micheal Sarpong ukinira Rayon Sports yaguzwe n’ikipe yitwa Dreams FC, yo muri Afurika y’Epfo nyuma y’ibiganiro byimbitse yagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Biravugwa ko iyi kipe izagura Sarpong ibihumbi 60 by’amadolari.

Nubwo iyi kipe bivugwa ko ikomeye muri Afrika y’Epfo itavuzwe, gusa mu minsi ishize byavuzwe ko ikipe ya Orlando Pirates yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Afrika y’Epfo ishize yashakaga cyane Sarpong.

Rayon Sports yari izi neza ko izatakaza uyu rutahizamu ukinisha imbaraga cyane,yamaze kugura abandi ba rutahizamu barimo Bizimana Yannick na Ciza Hussein gusa ifite gahunda yo kugura abandi barimo Abarundi babiri barimo Irakoze Saidi na Bigirimana Yahya na Bola Lobota uherutse kuva muri RDC.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU