Mu kiganiro Perezida Paul Kagame aherutse kugirana n’Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Time Magazine cyagarutse ku ngingo zitandukanye, yabajijwe ku buryo yagiye ku buyobozi asubiza ko yabugiyeho nta manyanga akoze.

Icyo kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’u Rwanda, Politiki n’ibindi, kizatambuka muri nimero itaha ya Time Magazine ariko icyo kinyamakuru cyabaye gisohoye incamake mu byo cyaganiriye na Perezida Kagame.

Time Magazine yaganiriye na Perezida Kagame mu kwezi gushize ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku banyeshuri bo muri Columbia University, barimo umukobwa we Ange Kagame.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yabajijwe uburyo abona impamvu umugabane wa Afurika n’u Rwanda rurimo ukunze gufatwa nk’uhoramo ibibazo, udatera imbere ukagira n’abayobozi babi, asubiza ko ikibazo gikomeye atari Afurika nk’umugabane ahubwo ari abantu bamwe bigize abagenzuzi b’isi, bumva ko nta cyiza cyakorerwa ahandi hatari iwabo.

Ku bijyanye na Manda ye ya Gatatu, Perezida Kagame yabwiye Time Magazine ko we atifuzaga Manda ya gatatu, ko yabikoze nyuma yo kubisabwa na benshi.

Ati “ Njye nashakaga kugenda, Nanavuze impamvu ariko abantu bamwe barahagurutse bati ‘Perezida waduhaye andi amahirwe, ukaduha undi mwanya? Ntabwo dushaka ko ba bantu batwikoreje imitwaro babona inzira yo kugaruka ku buyobozi bw’igihugu cyacu ngo bongere bangize ibintu”.

Perezida Kagame yabajijwe ku bikunze gutangazwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari, ko abatavuga rumwe na Leta batotetezwa n’ibindi.

Iki kinyamakuru cyitsaga cyane ku kuba bamwe mu batavuga rumwe na Leta barangiwe kwiyamamaza mu matora ya Perezida aherutse.

Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe abayobozi n’abaturage bo muri Afurika bafatwa uko batari.

Ati “Ntabwo nagiye ku buyobozi habayeho amanyanga, nta manyanga nakoze mu rugendo rwo kubohora igihugu cyanjye. Hari igishoro natanze kandi igishoro cyanjye ntabwo ari ukwibasira uburenganzira bw’abaturage. Siko nteye.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko nta munyamahanga waharaniye ubwigenge bw’abanyarwanda kumurusha ku buryo hagira umubwiriza ibyo akwiriye gukora.

Ati “Nzi ibyo nkora, nzi ibimbereye. Ntabwo nkeneye kubibwirwa n’uwo ari we wese.”

Ikiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye na Time Magazine kizasohoka mu nimero yo kuwa 8 Nyakanga 2019.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU