Sintex yatangiye ibitaramo byo kwegera abakunzi be ahantu hatandukanye akishimana nabo abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze bakunda cyane.

Kuri uyu wa Gatandatu umuhanzi Sintex yifatanyije n’abakunzi be bari basohokeye mu kabyiniro kazwi nka  Line & Gao Rooftop gaherereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Makuza.

Igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu batandukanye biganjemo abanyamahanga Sintex yahageze mu buryo bwo kubatungura maze abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo Icyoroshye ,You ndetse n’izindi bakunda.

Mu kiganiro Sintex yagiranye na Touchrwanda twamubajije icyo bino bitaramo bitapanzwe cyangwa se ngo byamamazwe icyo biba bigamije maze adusubiza avuga ko iyi ari nk’impano yageneye abakunzi be aho azajya atungurana akagaragara ahantu abantu batari bamwitezeho ko azaza kuririmba.

Yaboneyeheho kutubwira ko ibi bizamufasha kwishimana n’abakunda umuziki we muri rusange ngo kuko bamwe muribo bahurira mu bitaramo byagutse aho yaboneyeho kubwira n’abandi bifuza kuzishimana nawe ko mu minsi micye araza kujya abasura ahantu hatandukanye basohocyera muri Weekend.

Yasoje ashishikariza abantu bose bakunda umuziki we kuzaza kumushyigikira mu Gitaramo kitwa Kigali Summer Fest  azahuriramo na Sheebah Kurungi  ndetse n’abandi bahanzi b’abanyarwanda.

REBA AMAFOTO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU