Strawberry uzwi ku mbuga nkoranyambaga yafotowe arimo gusomana byimbitse n’umusore ukora akazi ko kuvanga umuziki uzwi nka Dj Manzi.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 20 Nyakanga 2019 , nibwo umukobwa witwa Uwase Peace wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Strawberry yafotowe arimo gusomana n’umusore ukora akazi ko kuvanga umuziki uzwi nka DJ Manzi.

Aba bombi bafotowe ubwo bari mu gitaramo cyahuje abahanzi 3 aribo Natty Dread , Jack B ndetse na Rafiki .

Amakuru agera kuri Touchrwanda avuga ko aba bombi bigeze gukundana igihe kitari gito gusa urukundo rwabo rukaza kuzamo agatotsi bagatandukana ku mpamvu zitazwi gusa kuri uyu wa Gatandatu bongeye guhura nk’abantu bigeze gukundana bahoberana banasomana umunwa ku wundi bigaragara ko hari byinshi baziranyeho.

Twakwibutsa ko Strawberry ari umwe mu bakobwa bazwiho udushya dutandukanye ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram turimo gusakaza amafo ye hanze agaragaza ubwambure bwe dore ko uyu mukobwa yagiye avugwa mu rukundo n’abasore batandukanye barimo Sarpong gusa nyuma biza kuvugwa ko batandukanye kubera ko uyu musore yarafite abakobwa benshi akundana nabo.

REBA AMWE MU MAFOTO ASHYIRA HANZE:

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU