Kuwa Gatandatu i Tariki 13 Nyakanga 2019 guhera i Saa yine za mu gitondonda mu Karere ka Rubavu habereye amarushanwa Nyafurika y’umukino wa Triathlon.

Triathlon: Uko amarushanwa Nyafurika yabereye mu Rwanda yagenze

Mbere y’amarushanwa Nyafurika ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon ku isi ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda na Minisiteri y’umuco na Siporo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, hahuguwe abasifuzi b’umukino wa Triathlon mu Rwanda, mu rwego rwo kuzamura ubumenye n’ubushobozi bw’umukino wa Triathlon mu Rwanda.

Triathlon: Uko amarushanwa Nyafurika yabereye mu Rwanda yagenze

Aya mahugurwa aje akurikirana n’andi yabaye mu myaka ibiri ishize mu Karere ka Rubavu guhera muri 2017,2018 na 2019 yakozwe n’abasifuzi (Officials) basanzwe basirura umukino wa Triathlon ku rwego rwa mbere (Lever 1) mu Rwanda. Aya mahugurwa y’akozwe n’abasifuzi basaga 27 barimo abakobwa 9 n’abanyamahanga 2 baturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Mu midari 12 yatanzwe u Rwanda rwegukanyemo imidari itatu gusa, iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 35 bavuye mu bihugu icyenda birimo u Rwanda rwakiriye imikino, Afurika y’Epfo, Kenya, u Burundi, u Buyapani, Pologne, Turikiya, Maroc, DR.Congo na Misiri.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru umuyobozi wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis yavuze ko abakinnyi bari basanganywe bakuze ariyo mpamvu bagiye kwita ku bato bakabaha n’ibikoresho bigezweho.

Ati’ “Abakinnyi dufite batangiye bakuze, ubu tugiye gutangirana n’abana bato biga koga bya kinyamwuga kuko abakinnyi batsinzwe cyane mu koga. Tugiye no gushaka amagare agezweho’’.

Ku birebana n’ubufasha yavuze ko federasiyo ikiyubaka ariko igerageza gutera imbere nubwo abaterankunga bataraboneka.

Triathlon: Uko amarushanwa Nyafurika yabereye mu Rwanda yagenze

Guverineri w’intara y’iburengerazuba,Munyantwari Alphonse yashimye ingimbi zaserukiye u Rwanda yizeza inkunga y’ubuyobozi.

Ati “Nubwo abayarwanda bataje mu myanya ya mbere ariko mu bato bagerageje. Biratanga icyizere kandi uyu mukino tugiye kuwuteza imbere kuko ni umwihariko w’Intara y’iburengerazuba bitewe n’ikiyaga cya Kivu.”

Iri rushanwa riri ku ngengabihe y’amarushanwa mpuzamahanga rikaba rinahesha abakinnyi amanota yo kwemererwa gukina imikino Olempike izaba umwaka utaha muri 2020, i Tokyo mu Buyapani.

Triathlon: Uko amarushanwa Nyafurika yabereye mu Rwanda yagenze

Uko Abakinnyi bakurikiranye mu gutsinda:

Abagore Junior East Africa:

1.Hanifa Said(Kenya)

2.Josette Njeri(Kenya)

3.Samillah Dukuzimana(Rwanda

Abagabo Junior East Africa:

1.Niyitanga Salumu Kevin(Rwanda)

2.Jacques Maniraguha(Rwanda)

3.Simon Peus(Rwanda)

Abagore

1.Esranur Gockek(Turquie)

2.Jodie Berry(South Africa)

3.Rehab Hamdy(Egypt)

Abagabo

1.Matthew Greer(South Africa)

2.Badr Siwane(Maroc)

3.Dan Mcintosh(Maroc)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU