Tuma Basa ufite izina rikomeye mu bikorwa bwa muzika yo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye umukunzi we witwa Abaynesh Jembere w’umunya-Ethiopia, mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali.

Tumaine Basaninyenzi yasabiye umukunzi we Abaynesh i Kigali

Tuma Basa ubusanzwe witwa Tumaine Basaninyenzi n’umunyarwanda umaze kubaka izina rikomeye mu myidagaduro yo muri USA, dore ko yazamuye abahanzi batabarika ndetse ari mu nkingi za mwamba mu bafasha uru ruganda kubyara amafaranga.

Tuma Basa asanzwe ari umuhanga mu gutunganya muzika akaba afite n’ubumenyi mu kuvanga indirimbo. Yatangiye kwinjira mu byerekeye ubucukumbuzi no guteza imbere Hip Hop ubwo yakoraga muri BET nyuma akomereza muri MTV.

Nyuma yo kuva kuri MTV, Tuma Basa yafashije inshuti ye Sean “Puff Daddy” Combs gutangiza Televiziyo ya REVOLT, icyo gihe yahise agirwa Visi Perezida mu ishami rya Music Programming. Nyuma yo gukora kuri Spotify, ubu Tuma Basa yinjiye mu bayobozi bakuru ba YouTube ku Isi aho ayoboye ishami rya Urban Music.

Mu cyumweru gishize nibwo we n’umukunzi we Abaynesh baherekejwe n’inshuti zabo bahagurutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baza I Kigali mu birori byo gusaba. Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Tuma Basa yavuze ko imihango yo Gusaba yagenze neza, Imiryango y’umukobwa n’umuhungu ngo yemeje ko baba umwe.

Ibyamamare bitandukanye birimo nka Malek Berry, Umukinnyi wa Film witwa Rotimi, Jim Jones n’abandi benshi bandikiye Tumaine Basaninyenzi bamurata amashimwe kubw’intambwe ikomeye yateye.

Reka tubibutse ko mu mpera z’umwaka wa 2018 nyuma yo kwambika umukunzi we impeta, Tuma Basa yamuzanye mu Rwanda amwereka inshuti n’abavandimwe, bakaba baranatembereye u Rwanda basura bimwe mu bice nyaburanga bigize igihugu.

Tumaine na Abaynesh bari bafite ibyishimo bidasanzwe muri ibi birori byo gusaba
Tumaine Basaninyenzi n’umunyarwanda ufite ibigwi bikomeye mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Tumaine Basaninyenzi aha impano umukunzi we
Abaynesh Jembere akomoka muri Ethiopia
Tumaine Basaninyenzin’ababyeyi be
Umuryango w’umukobwa
Yanabyinnye imbyino za Kinyarwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU