Ubuhamya nakundaga umusore ariko we yifuza kunsambanya gusa. Nagerageje kumwangira ariko nzakunanirwa antera inda tuyikuramo none ndi kwicuza kuba naratakaje ubusugi.

Mu mwaka wa 2011 nahuriye n’umuhungu mu birori by’umunsi mukuru( birthday party) turamenyana ansaba numero ya telefoni(contacts) zanjye ndazimuha. Tukajya tuvugana kenshi turamenyana .

Njye nari nkijijwe nyuma nzakumenya ko adakijijwe anywa n’inzoga nyinshi .Narimaze kumukunda cyane. Ngerageza kumwikuramo birananira ariko mu mutima ngahora numva ijwi rimbwira ngo mureke bikananira.

Byarakomeje hashize umwaka umwe atangira kumbwira ngo yifuza ko turyamana . Naramwangiye ngerageza kuganira nawe ,mubwira ko nib

a yarankunze koko yategereza igihe tuzabanira,ko ntakikwihutisha .

Hashize nk’ Amezi abiri arongera antesha umuntwe ngo ntitwakomeza kubana nka mushiki na musaza(sister and brother ).

Umunsi umwe nza kumusura iwe murugo turaganira aranyinginga ngo turyamane ndanga ndataha nkahorana imitima ibiri. Undi munsi nongeye kumusura arongera ambwira ko kwihangana bimunaniye.

ndamubwira “None se ko nkiri isugi(Vierge)?” yahise ansubiza byihuse agira ati:” Humura ntugirikibazo sinkubabaza kandi ndagukunda”

Mubyukuri naramwemereye ariko kubera nakuriye mu muryango wa gikristo batubwirako gusambana ari icyaha Imana yanga urunuka.

Ndababwiza ukuri nabikoze nko kumushimisha ariko ntamunezero nakuyemo .

Kuriwe nabonye yishimye ariko ntaha mbabaye nicuza bikomeye kubera ukuntu nemeye ngatakaza ubusugi bwanjye kandi narinarihaye intego yo kuzaryamana numugabo wanjye kumunsi w’ubukwe gusa.

Ntibyatinze ntangira kubura imihango ngira ubwoba . Mbimubwiye arampumuriza ngo humura izaza .

Hashize amezi abiri ntangira kumva munda habyimbye, mbimbwiye maman arambwira ngo ni impatwe(constipation) ampa utunini ngo birashira.
Ariko byarakomeje nongera kubibwira umuhungu arambwira ngo ninjye kwa muganga bampime .

Naragiye mbwira muganga uko meze barampima nsanga ntwite( positive). Muganga atangira kungira inama ,ariko muri uwo mwanya sinarimpari mubitekerezo nari ndi kure cyane .

Navuye kwa muganga mpita njya kureba uwo umuhungu . Ngezeyo kubera ukuntu nari meze yahise abyibwira. Uwo munsi narize amarira atagira uko angana,yarampumurije ngo ihangane ntakundi .

Mubajije icyo abitekerezaho arambwira ngo ntiyiteguye gukora ubukwe. Yambwiye ko hari umuganga baziranye yabwira byose uko bimeze akadufasha.

.Naratashye umunezero nahoranaga urashira,ntangira kwigunga. Yaje kumpamagara ambwira ko uwo muganga yamwemereye kudufasha kuyikuramo.

Natangiye kwibaza ukuntu nakoze icyaha cya mbere nkaba ngiye no gukora icya kabiri,ntekereza ndamutse mpfuye ukuntu najya mu muriro ,ukuntu umuryango wanjye nabanyisigiye isura mbi .

Umunsi wo kujya kwa muganga warageze ndabyuka ndasenga mbwira Imana ngo nimvayo amahoro sinzongera kuyicumuraho . Doreko Imana tuyibwira amakosa yacu yose.
Naragiye ngerayo umuhungu ampa amafaranga ibihumbi mirongo inani(80.000Frw).Aricara arandindira. Narinjiye muganga aransuhuza atangira gukora akazi kiwe .
Narababaye nicuza ibyo nakoze byose ariko mfunga umwuka . Hashize iminota 30 birarangira. Muganga yampaye imiti igabanya ububabare ndasohoka.

Wa muhungu twakundanaga aramperekeza ndataha. Icyantangaje ni uko atitayeho no kumenya uko nabaga meze muriyo minsi. Imana yaramfashije ndakira neza.

Hashize amezi ane nahamagaye uwo muhungu ndamubwirango duhagarike ubucuti bwacu kuko narinabonyeko atankundaga nkuko yabimbwiraga m umyaka itatu twamaranye ,ahubwo hari icyo yanshakagaho .

Yagerageje kunsaba imbabazi ariko naramwangiye ubutwaratandukanye burundu.

Nkaba nashakaga kubasaba inama zanyu,ariko mbiginga ngo ntihagire untuka kuko umuntu agisha inama ababaye aho kuyimugira mugatangira kumutuka no kumucira imanza ndabinginze ngo ntimubikore.

Nabasabaga inama zanyu cyane cyane abaganga n’abantu bakuru.
Ibyo bintu byambayeho byose kugeza ubu byanteye ubwoba mpora nibaza nimba ninubaka urugo rwanjye uku gukuramo inda. bitazamviramo ubugumba .

Mfite ubukwe muri uyu mwaka wa 2019 mu mpera zawo . Mfite imyaka 24. Ese nzongera ntwite neza bitagoranye mbyare?mumfashe ndabinginze .Murakoze cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU