Iserukiramuco ryiswe ‘Ubumuntu Arts Festival ‘rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya 5 rizitabirwa n’abahanzi baturutse mu bihugu 16 byo ku isi aho bamwe muri bo ubu batangiye kugera I Kigali.

Kuva Taliki ya 12 Nyakanga 2019 kugeza taliki ya 14 mu Rwanda hazabera iserukiramuco ryiswe ‘Ubumuntu Arts Festival ‘ aho kuri iyi nshuro ya 5 ifite insanganyamatsiko igira iti “ iyo inkuta zivuyeho ,ukuri kujya ahabona ‘ aho ibi bizahuzwa no gusangira ibitekerezo n’inkuru z’ukuri ndetse no ku bantu batandukanye.

Abashinzwe gutegura iki gikorwa bavuze ko ijambo Ubumuntu risobanura ikintu gikomeye kirimo kunga ubumwe, gukundana no kwamagana urwango n’ivangura mu bantu aho muri iri serukiramuco hazajya herekanwa byinshi bikubiyemo inyigisho zikorwa mu mikino indirimbo ndetse n’ibindi.

Abazitabira iri serukiramuco bazasangizwa ibiganiro bitandukanye byateguwe Ibyo byose bizagaragaza ingaruka imipaka yaba igaragara n’itagaragara igira ku bumwe bw’abantu.

Hope Azeda watangije iri serukiramuco yavuze ko mu gihe batangiraga byari bigoye ku bijyanye n’imari gusa ngo kubera ibitekerezo ndetse n’ubushake bari bafite byatumye inzozi zabo ziba impamo kugera ubwo babonye n’abaterankunga batandukanye babashyigikira mu bikorwa byabo.

Ati “ Rikize mu buryo udashobora kujya mu iduka ngo ugure. Rikize mu buryo bw’imitegurire…” Yishimira ko iminsi y’iriserukiramuco yongerewe ndetse naho ribera hariyongera.”

Umuhanzikazi Liliane Mbabazi umwe mu bahanzi bazasusurutsa abantu muri uyu muhango yavuze ko iby’igiciro kuba yaratumiwe mu iserukiramuco ‘Ubumuntu’ kandi yiteguye kugirana ibihe byiza n’abazitabira mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Kuri njye ni iby’igiciro kinini kuba naratumiwe mu Iserukiramuco ‘Ubumuntu’. Niteguye guhura n’abandi bahanzi bagenzi banjye bo mu bihugu bitandukanye. Ni byiza cyane cyane ku bahanzi kugirana umubano, njye ndabyumva nk’amahirwe adasanzwe kuri njye.”

Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizaba kuva tariki ya 12-14 Nyakanga 2019 ahasanzwe habera ibitaramo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Kwinjira ni Ubuntu kuri buri wese. Tariki ya 13 Nyakanga 2019 kandi hateganyijwe umugoroba w’ubuvanganzo uzaba urimo umwanditsi witwa Lola Shoneyin ku Isomero Rusange rya Kigali (Kigali Public Library) kwinjira ni Ubuntu.

Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rizabanzirizwa n’igitaramo ‘Ikaze Night Party’ kizaba tariki 11 Nyakanga 2019. Igitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) mu ihema Akagera Hall ahazwi nka Camp Kigali mu ihema Akagera Hall.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 15 000 Frw yifashishwa mu gutegura iserukiramuco ‘Ubumuntu’. ‘Ikaze Night Party’ nayo izabanzirizwa n’igitaramo ‘Spoken word Rwanda’ izaba tariki 10 Nyakanga 2019.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU