Niba ukundanda n’umukobwa akaba akunze kukwaka amafaranga cyangwa ibintu by’agaciro, hari uburyo wabihagarika kandi mugakomeza gukundana ndetse akaba yanarushaho kugukunda.

Uburyo 3 wahagarika umukobwa kukwaka amafaranga cyangwa ibintu kandi agakomeza kugukunda cyane

Uko wabyitwaramo rero biroroshye cyane. Umukobwa mukundana niba akunda kukwaka amafaranga, mubwize ukuri. Niba umutungo ufite (amafaranga) atatuma musohoka kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru, mubwire. Niba mutashobora gusohokera hantu mu mwiherero mu mpera z’icyumweru kubera ubushobozi budahagije, bimubwire.

9 ku 10 bishoboka ko azakubahira ubushake ufite n’uburyo ubyitwaramo mu kuzigama no kudasesagura amafaranga. Natabyemera, bigaragara ko uwo atari umukobwa wifuzaho urukundo.

Nawe kandi ugomba kwisuzuma ukimenya, gerageza kuba ku murongo w’ibyo washobora n’ibyo utashobora, kora imibare yawe bitewe n’ibyo winjiza n’ibisohoka kandi unazigamire ejo hazaza mbere yuko wafata icyemezo cy’uko mwapanga iminsi yo gusohoka bitewe n’ubushobozi ufite.

1. Zigamira impano, gabanyisha agaciro n’ibiciro

Ushobora kumvikana n’umukunzi wawe ku mubare cyangwa agaciro k’impano wari usanzwe cyangwa ushaka kumuha kandi bikarangira neza mwese mwishimye, cyangwa se emera utange ibya mirenge kugirango umushimishe cyane ariko ejo bibe ibindi. Inama ntakugira.

2. Gabanya iminsi (amajoro) yo gusohoka

Gerageza kugabanya iminsi yo gusohoka, nka rimwe mu cyumweru cyangwa se nka kabiri mu kwezi. Niba mukunda guhura n’abantu, ni ngombwa ko hari icyo mwakwigomwa. Mushobora gusohoka ariko ntimunywe, cyangwa se mugatumira inshuti mu rugo iwanyu mugasangira aho gusohoka, kuko aribyo byabahendukira.

3. zigamira urugendo rwa kure

Mushaka gutemberera ahantu ha kure cyangwa se gufata ikiruhuko? Tangira kare, zigamira icyo gikorwa hakiri kare kandi ugerageze kuzigama 130% y’amafaranga utekereza ko icyo kiruhuko cyazagutwara.

Ubwo nibwo buryo bwiza bwatuma utajya mu myenda kubera ko utiteguye neza hakiri kare, kandi bizatuma mwishima bitewe nuko uzi neza ko ibyo mukeneye byose muri urwo rugendo byateganyirijwe mbere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU