Ubutumwa bugufi wakohereza umukunzi wawe bukamushimisha cyaneMu rukundo, kwereka umukunzi wawe ko umukunda, kumushimisha si ukuba muri kumwe gusa cyangwa kumuha ibintu bimushimisha, amagambo wamubwira n’ ubutumwa bugufi wamwandikire bifite uruhare rukomeye cyane.

Niyo mpamvu touchrwanda.com yabegeranyirije amwe mu magambo y’ubutumwa bugufi wa kohereza umukunzi bukamunezeza akaba yanarushaho kugukunda.


Dore rero bumwe mu ubutumwa bugufi bwiza wakohereza umukunzi:

Mukunzi, utuma nizera ko urukundo nya rukundo rubaho.
Utuma ngukunda buri munota, buri segonda ya buri munsi.
»
Nta muntu n’umwe wigeze ankunda nkuko unkunda
Unzanira ibyishimo, urukundo, agahenge n’imigisha mu buzima bwanjye.
»
Mukunzi ….. uri umumalayika wanjye
Mukunzi wanjye, mutima wanjye ….
Umwamikazi wanjye, mukunzi mwiza… nzozi zanjye, ni wowe nkunda cyane mutima w’urugo…
Uri igisubizo cy’ubuzima bwanjye
»
Sinarota ubuzima nabaho ntagufite.
Uhora uri mwiza igihe cyose
Iyo ngutekereje mbona ndi umunyamahirwe, kukugira mu buzima bwanjye.
»
Numva nkuri iruhande burigihe niyo naba maze igihe ntakubona
Uzi uburyo bwiza bwo kuntungura ukanshimisha mukunzi mwiza..
»
Ni wowe mpamvu ubuzima bwanjye buhora bwuzuye
Nshimishwa n’inseko yawe, urumuri rwanjye rwa buri munsi.
»
Naraye nkurose  mukunzi wanjye.
Ngutekereza ijoro n’umunsi, nsoma agafoto kawe buri joro mbere yo gusinzira
»
Nkureba buri gihe nsinguhage
Nkunda impumuro yawe
Numva nishimye iyo turi kumwe
Nifuza kuba ndi kumwe nawe burimunsi
»
Unyumva neza kurusha abandi
Igihe cyose nshimishwa no kuba ndi kumwe nawe.
Sinjye uzarota tubanye burundu

» Tuzabagezaho ubundi butumwa mu nkuru y’ubutaha ……


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU