Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019  I Londres mu bwongereza nibwo wari umunsi w’amateka kuko nibwo  hatowe  Minisitiri w’intebe mushya wagomba gusimbura Theresa May wari umaze igihe atanze ubwegure bwe kuri uwo mwanya  ubu yasimbuweho na Boris Johnson.

Ubwongereza bwabonye Minisitiri w’intebe mushya witwa Boris Johnson

Amatora yo ku munsi w’ejo yari yitabiriwe n’abarwanashyaka b’ishyaka  rya Conservative  bagera  ku bihumbi ijana na Mirongo itandatu (160) aho ubwiganze bw’abagombaga gutora bwagombaga ku kigero cya 87.7%

Ubwo amatora  yarangiraga Boris Johnson  yari 66.4% amanota benshi bavuze ko  yari hasi cyane yayo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mbere ya Thereza May, Bawana David Cameron  yagize mu mwaka 2005 kuko we yari yagize 67.6%

Boris Johnson watorewe kuba Minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza yatsinze mugenzi we bahatanaga Jeremy Hunt ku majwi 92.153 ku manota  44,656

Biteganyijwe ko Boris Johnson wigeze kuba Umuyobozi w’umurwa Mukuru wa Londres azatangira imirimo ye kuri uyu wa gatatu nyuma yaho Madamu Thereza May araba avauye gushyikiriza Umwamikazi Elisabeth wa kabir w’Ubwongereza ibaruwa y’ubwegure bwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU