Umuhanzikazi Muhoza Fatuma uzwi nka Nina wamamaye mu itsinda ‘Charly na Nina’ ahuriyemo na Charlotte Rulinda yaraye akoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko byitabiriye n’ibyamamare bitandukanye bya hano mu Rwanda.

Uko byari byifashe mu birori by’isabukuru ya Nina

Ibi birori byabereye mu mujyi wa Kigali bikaba byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’uyu muhanzikazi, ndetse n’ibyamamare binyuranye mu ruhando rw’imyidagaduro nyarwanda. Bamwe mu bazwi bari bitabiriye ibi birori harimo Uncle Austin, Sandrine Isheja, DJ Pius ukorana cyane n’aba bakobwa, Bruce Melody, Amalon na Dj Marnaud.

Nina wari wizihije isabukuru yabwiye Inyarwanda ko ari mu masengesho kugira ngo abone umusore bazakundana ndetse bakaba bazanabana akaramata.

Uko byari byifashe mu birori by’isabukuru ya Nina

Charly niwe wafashije Nina gukata umutsima
DJ Marnaud na Charly baririmbana bari bitabiriye ibi birori
Uko byari byifashe mu birori by’isabukuru ya Nina
DJ Pius ukorana naba bakobwa bya hafi nawe yari yaje mu birori
Inshuti za Muhoza Fatuma

Sandrine Isheja nawe ari mu baje muri iyi sabukuru ya Muhoza Fatuma
Uko byari byifashe mu birori by’isabukuru ya Nina
Umuhanzi Bruce Melody na Amalon bari mu bitabiriye isabukuru ya Nina
Uko byari byifashe mu birori by’isabukuru ya Nina
Uncle Austin nawe yari ahari

AMAFOTO: INYARWANDA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU