Hamaze iminsi hahihwiswa  amakuru avuga ko APR FC yiyemeje gutanga akayabo ikegukana rutahizamu wa Rayon Sports Ulimwengu Jules ndetse ko mu minsi iri imbere arashyira umukono ku masezerano n’iyi kipe. 

Ulimwengu Jules yavuze ku makuru amwerekeza muri APR FC

Ulimwengu wamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports bitewe n’ibitego amaze kubatsindira ndetse nabo bakamuhundagazaho akayabo k’amafaranga, yavuze ko nta biganiro aragirana na APR FC, gusa  ko ibyo nawe abyumva ku maradiyo ariko atabizi..

Yagize ati ” Njye sinzi aho bituruka nanjye mbyumva nk’uko ubyumva, rimwe na rimwe mbyumva ku maradiyo.”

Ulimwengu Jules udahwema kureba mu rushundura, niwe watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ishize kuko yatsinze ibitego 20.

Biravugwa ko APR FC yifuza guha Rayon Sports ibihumbi $80 kuri uyu mukinnyi w’imyaka 21 kugira ngo aze kuziba icyuho cyasizwe na Hakizimana Muhadjiri wagiye mu Barabu.

Ulimwengu afitiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka wose nyuma yo kuyisinyira mu mwaka w’imikino ushize aturutse muri Sunrise FC.

Ku munsi w’ejo,taliki ya 22 Nyakanga 2019, nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo nyuma y’aho Ulimwengu Jules na bagenzi be bemereye ubuyobozi bw’ikipe ko bazakuramo ikipe ya Al Hilal Omdurman mu ijonjora rya CAF champions League.

Ulimwengu yavuze ko ataraganira na APR FC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU