Umugabo witwa Malam Aliyu Ibrahim Fanyan-Fayan yahuye n’ uruva gusenya nyuma yuko umugore we Lauratu Ahmad yamumennyeho amazi ashyushye mu myanya y’ibanga amuhora kuzana umugore wa kabiri mu nzu ye.

Umugabo yahuye n' uruva gusenya nyuma yo gucyura undi mugore

Malam Aliyu Ibrahim Fanyan-Fayan ukomoka muri Nigeria yatangaje ko yabwiye uyu mugore ko yifuza kuzana umugore wa kabiri ntagire icyo amusubiza nyuma akaza gukora icyifuzo cye.

Lauratu Ahmad gusa yabonye umugabo we amuzanye mu rugo niko kugenda ashyushya amazi arabira maze arayazana ayamumenaho yibanze ku myanya ye y’ibanga, aramutwika cyane

Uyu mugore yavuze ko yamenyeho amazi umugabo we mu rwego rwo kumwereka ko ababajwe n’uyu mwanzuro we wo kuzana mu nzu ye umugore wa kabiri.

Mu kiganiro Malam Aliyu Ibrahim Fanyan-Fayan yahaye ikinyamakuru Daily trust yagize ati “Kuva namubwira ko nshaka kurongora umugore wa kabiri,nta kintu na kimwe yahindutseho kuko twakomeje kubana mu mahoro.Yansezeranyije ko azaba uwa mbere mu bazagurira impano umugeni wanjye mushya.Mu ijoro ryakeye ubwo nari ntashye mbaguriye inyama zo kurya,nabonye atetse amazi ntazi icyo arayakoresha.”

Malam Aliyu Ibrahim Fanyan-Fayan wahuye n’ uruva gusenya afitanye n’uyu mugore abana 10, yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Danbatta mu gihe uyu mugore we yahise ahunga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU