Muri Australia, umugabo n’umugore baguye mu kantu nyuma yo kubona plafond y’inzu yabo igiye kubagwira kandi haturukamo n’umwuka unuka cyane bitewe n’ibiyoka bibiri byari byarahagize indiri.

Umugore n'umugabo baguye mu kantu ubwo ibiyoka 2 binini byamenaga plafond y'inzu yabo

Ibi biyoka binini cyane byo mu bwoko bwa pythons byabaga mu gisenge cy’ inzu y’uyu muryango utuye Cairns mu gace ka Whiterock mu gihugu cya Australia, bikaba byari bimaze iminsi bitera akabariro ari nako bitera amagi,  ndetse habura gato ngo biturage izindi nzoka.

Abagabo bitwa Jason Legg and Matt Hagan bakorera ikigo gishinzwe gufata inzoka cyitwa Cairns Snake Catcher, nibo bahurujwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ngo bajye gufata izi nzoka zari zigiye guhanura plafond y’uyu muryango kubera ubunini bwazo.

Umugore n'umugabo baguye mu kantu ubwo ibiyoka 2 binini byamenaga plafond y'inzu yabo

Guhera mu kwezi kwa Nyakanga kugera muri Nzeri, nibwo inzoka ziba zabaye nyinshi mu gihugu cya Australia kuko aricyo gihe zitera amagi menshi ndetse zigaturaga cyane izindi nzoka.

Kugirango aba bagabo babashe kugera kuri ibi biyoka byari bicumbitse muri plafond, babanje gukuraho igisenge cyo hejuru kuri iyi nzu, baguye mu kantu bakibigeraho niko kubifata babisohora hanze benshi barumirwa.

Jason Legg and Matt Hagan bavuze ko izi nzoka zashobora gusenya iyi plafond zigateza ibibazo iyo ziza kurwanira hejuru yayo muri iki gihe zituraga izindi.

Umugore n'umugabo baguye mu kantu ubwo ibiyoka 2 binini byamenaga plafond y'inzu yabo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU