Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi mu muziki nka ‘Emmy’ yageze I Kigali nyuma y’imyaka irindwi abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwo Emmy yageraga i Kigali

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 nibwo umuhanzi Emmy yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’America, icyo gihe akaba yaragiye asezeye mu irushanwa rya PGGSS, niko guhita asimbuzwa itsinda rya Urban Boys.

Emmy wamamaye mu ndirimbo nka ‘My beautiful’, ‘Ntari umuntu’, ‘Ntunsige’, Wabagahe’ n’izindi nyinshi yageze I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kanama 2019, aho yaje kwakirwa nabo mu muryango we ndetse n’itangazamakuru.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Emmy yavuze ko afite igihe kingana n’ukwezi hano mu Rwanda ndetse ngo naramuka abonye amahirwe yo kuzakora ibitaramo nabyo azabikora. Uyu kandi yabajijwe ku makuru y’umukunzi we bivugwa ko yaba yaje I Kigali kumusura, arabihakana avuga ko ikimuzanye inaha ari ubukwe bwa mushiki we.

Ubwo Emmy yahoberanaga nabo mu muryango we
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Emmy yahakanye ibyo kuba aje gusura umukunzi we
Emmy ngo nabona n’umwanya, azakorera ibitaramo i Kigali

AMAFOTO: INYARWANDA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU