Umuhanzi nyarwanda Nsengiyumva Emmanuel cyangwa se Emmy nkuko benshi mwamumenye mu muziki yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 ahavuye aho yahamirije itangazamakuru ko mu bintu bimuzanye harimo n’ubukwe bwa mushiki we buteganyijwe mu minsi micye.

Umuhanzi Emmy yatangaje impamvu yageze i Kigali mu ibanga

  • Umuhanzi Emmy yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe kingana n’imyaka 7
  • Yahamije ko mu bintu bimuzanye harimo n’ubukwe bwa mushiki we

Mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe byinshi birimo niba afite umukunzi maze yemeza ko ahari gusa yirinda kugira byinshi abivugaho.

Yagize ati” Umukunzi ndamufite gusa ntago ari ngombwa cyane kumushyira mu itangazamakuru.”

Yabajijwe niba mu minsi ishize yageze mu Rwanda mu ibanga maze asubiza ko yahageze gusa ko byari mu ibanga bitewe na gahunda yararimo.

Yabajijwe uko umuziki we uhagaze nyuma yuko ageze mu Rwanda maze asubiza ko umeze neza aha umunyamakuru yahise amubaza impamvu ituma kugera ubu ntagitaramo yateguriwe cyo gushimisha abafana be maze asubiza ko ntamuntu wigeze abimusaba aha yahise abazwa ati “ Ese nibyaba biterwa nuko wavuye ku isoko y’umuziki?” Emmy asubiza ko atazi impamvu gusa ko bishobora kubaho.

Yasoje ashimira umuryango we waje kumwakira, itangazamakuru rimufasha mu buzima bwa buri munsi aho yabijeje ko nawe azakomeza kubagezaho byinshi bitandukanye.

REBA AMAFOTO:

Umuhanzi Emmy yatangaje impamvu yageze i Kigali mu ibanga

Umuhanzi Emmy yatangaje impamvu yageze i Kigali mu ibanga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU