Umuhanzi Kode usigaye akorera mu gihugu cy’ububuligi yaje mu Rwanda gusuhuza abavandimwe, inshuti n’abafana muri uku kwezi, aboneraho no gushimangira ko urukumbuzi rwari rwose.

Kode n’umuhanzi nyarwanda ukorera muzika ku mugabane w’iburayi, aho anahafite studio ye itunganya umuziki ya Red Magic, akaba ari naho ahanini atunganyiriza indirimbo ze zirimo na Album ya Soundtrack ya Blaack Luv. Si ibyo gusa kandi kuko ubu asigaye yaranjiye muri Cinema dore ko aherutse kugaragara muri filimi yitwa Kursk.

Urukumbuzi rwinshi rwatumye Umuhanzi Kode aza gusura inshuti n’abavandimwe ku ivuko

Kuri ubu, Kode yaje mu Rwanda gusuhuza inshuti n’abavandimwe ndetse n’abafana muri rusange. Mu kiganiro na Touchrwanda, Kode yavuze ko urukumbuzi rwari rwose. Yagize ati “Umuntu ajya mu mahanga akahakora byinshi ariko nta narimwe yibagirwa iwabo. Urukumbuzi rwari rwinshi k’uburyo naje.”

Ku bijyanye na gahunda za Muzika, Kode yavuze ko ahishiye byinshi abakunzi be birimo ibihangano bishya yazanye. Yasoje abasaba gukomeza kumushyigikira mu rugendo rwe rwa Muzika.

Kanda hano urebe ‘Blaack Luv’ ya Blanche Mfiya na Kode

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU