Umuhanzikazi Vinka ukomoka mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa Mbere taliki ya 22 Nyakanga 2019, yikomye bikomeye ibitangazamakuru n’abanyamakuru bo muri iki gihugu kwiha izina ribi biturutse mu mikorere yabyo.

Umuhanzikazi Vinka yiyamye abanyamakuru bakoresha uko bashoboye ngo bafotore imyanya y'ibanga ye

Veronika Luggya ikoresha izina ry’ubuhanzi rya Vinka, yayabikoze nyuma yuko mu gitaramo aherutse gukora, gafotozi w’umunyamakuru yagombye guhigika abari bitabiriye icyo gitaramo nyuma akanicara hasi kugirango abashe gufata ifoto nziza yerekana imyanya y’ibanga y’uyu muhanzikazi kubera ko yari yambaye agakabutura gatoya kandi kagufi, bigaragara ko yari agamije kwitabwaho kanakurura igitsina gabo.

Nyuma y’aho abashinzwe kurebera inyungu z’uyu muhanzikazi muri kompanyi ya SWANGS AVENUE basabiye imbabazi abaturage ku myitwarire n’imibyinire idahwitse y’urukozasoni ya Vinka wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Bigambo’ imbere y’abana b’abanyeshuli bari bitabiriye iki gitaramo, nawe yaje asaba abanyamakuru kwerekana icyubahiro no kubaha ubuzima bwite bw’abahanzi mu gihe bakora imirimo yabo.

Umuhanzikazi Vinka yiyamye abanyamakuru bakoresha uko bashoboye ngo bafotore imyanya y'ibanga ye

Umuhanzikazi Vinka yagize ati: “Umufotozi ugomba gupfukama ngo afate ifoto…. niki agamije mu buzima? Ubutaha ni mumbona ku rubyiniro mu dukabutura tugufi, ntimuzivune umugongo cyangwa ngo muvune amavi yanyu mugerageza gufata amafoto kubera ko harimo ibihubi n’ibihumbi by’andi makabutura magufi imbere yayo… Mugerageze kandi mwihangane!”

Umuhanzikazi Vinka yiyamye abanyamakuru bakoresha uko bashoboye ngo bafotore imyanya y'ibanga ye
Vinka utarishimiye ibyo yabonye, ibi yabitangarije ku rukuta rwe rwa Instagram.

IREBERE HANO VIDEO NDAVUNA YA EESAM NA AMA G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU