Umukambwe w’umunye Canada witwa Esmond Allcock kuri ubu afatwa nk’ umwe mu bantu bakuze mu gihugu cya Canada kubera imyaka ye n’igihagararaho aho ngo ibi byose abikesha kuba yararangwaga n’ibyishimo mu buzima bwe bwose.

Umukambwe ufite imyaka 108 yatangaje ibanga yakoresheje kugirango arambe

Umugabo witwa Esmond Allcock w’imyaka 108 y’amavuko , ni umwe mu bagabo bakuze muri Canada ,Uyu mugabo avuga ko kuba agize iyi myaka ntarindi banga yakoresheje uretse kuba yararangwaga n’ibyishimo ubuzima bwe bwose.

Umukambwe ufite imyaka 108 yatangaje ibanga yakoresheje kugirango arambe

Esmond Avuga ko umugore we amaze imyaka 7 yitabye Imana aho yapfuye afite imyaka 72 y’amavuko .Avuga ko nyuma yuko abuze umufasha we yahise ava aho yabaga ahita yerekeza mu kigao kitwa Kerrobert Health Centre gifasha abantu mu bijyanye no kubagira inama mu bijyanye n’ubuzima.

Umukambwe ufite imyaka 108 yatangaje ibanga yakoresheje kugirango arambe

Uyu mukambwe wakorewe ibirori by’isabukuru kuri uyu wa gatanu ushize yongeye guhamya ko ntagihe kinini asigaje ku isi gusa asaba bagenzi be kujya barangwa n’umutima mwiza ndetse no kwishima ngo kuko nibyo byamufashije kugera aho ageze ubu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU