Umukobwa wagaragara mu mashusho yambika impeta umusobanuzi w’amafilimi Rocky Kirabiranya yasezeranye imbere y’amategeko n’undi mugabo bagiye kubana akaramata.

Umukobwa wambitse impeta na Rocky Kirabiranya yasezeranye n'undi mugabo

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’umukobwa bivugwa ko yahoze ari umukunzi wa Rocky Kirabiranya usanzwe usobanura amafilimi mu rurimi rw’ikinyarwanda (Agasobanuye), yambika Rocky impeta isanzwe yambikwa abagiye gukora ubukwe ndetse n’abagiye kubana mu gihe kiri mbere nki kimenyetso cy’imbanziriza bukwe.

Umukobwa wambitse impeta na Rocky Kirabiranya yasezeranye n'undi mugabo
Aya mashusho yateye benshi urujijo

Aya mashusho yateye benshi urujijo kuko uyu mukobwa unzwi ku izina rya Arlene bivugwa ko urukundo rwe na Rocky Kirabiranya rwari rwahagaze.

Umukobwa wambitse impeta na Rocky Kirabiranya yasezeranye n'undi mugabo
Rocky Kirabiranya wagaragaye mu mashusho ari kwambikwa impeta

Cyane ko Arlene yaramaze igihe ari mu munyenga w’ urukundo n’umusore witwa Marcel, wari warafashe irembo uyu mukobwa, ndetse banitegura kubana nk’umugore n’umugabo bagiye  kubaka umuryango mushya.

Umukobwa wambitse impeta na Rocky Kirabiranya

Icyumweru dusoje bidasubirwaho umukobwa Arlene nibwo yasezeranye imbere y’amategeko y’uRwanda kubana n’umugabo we Marcel akaramata, haba mu byishimo no mu makuba…, nkuko amategeko y’uRwanda abiteganya ubu Ishimwe Arlene ni Umugore wa Murenzi Marcel byemewe n’amategeko.

Umukobwa wambitse impeta na Rocky Kirabiranya

Aba bombi Murenzi Marcel na Ishimwe Arlen bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo bozaba ku i Taliki ya 20 Nyakanga gusaba no gukwa, na 26 Nyakanga 2019 gusezerana imbere y’idini.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU