Umukunzi wa Diamond Platnumz ariwe Tanasha Donna yahatiwe gusangiza abakoresha imbuga nkoranyamabga gihamya igaragaza neza ko amazina ye ndetse n’imyaka ye nyakuri.

Umukunzi wa Diamond yahaye gihamya abantu bose bashidikanya ku mazina ye n’imyaka ye

Aba bombi bari kwitegura umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tanasha Donna uzaba tariki 7 Nyakanga.

Kugirango atange gihamya ko umunsi we w’amavuko ariwo, Umukunzi wa Diamond pLATNUMZ Tanasha Donna n’uburakari bwinshi yagiye kuri Instagram ashyiraho ifoto ya pasiporo ye kugirango yereke abatemera nk’abatomasi bo muri bibiliya ko ibiriho ari imyaka ye y’ukuri n’amazina ye.

Umukunzi wa Diamond yahaye gihamya abantu bose bashidikanya ku mazina ye n’imyaka ye

Ati “Ku basazi bose bagaragara ko bazi neza ubuzima bwanjye kundusha kandi basakuza bavuga ngo izina ryanjye siryo,umunsi wanjye w’amavuko ndetse n’imyaka. Ntimukunde pasiporo yanjye nk’iyiriho ibyo byose ahubwo mushobora kureba ko ari isura yanjye.”

Diamond na Tanasha Donna bazizhiza uyu munsi w’akataraboneka w’amavuko,mu mujyi wa Milmani muri Tanzania.Iyo sabukuru yahawe izina rya Gatsby.

Umukunzi wa Diamond yahaye gihamya abantu bose bashidikanya ku mazina ye n’imyaka ye

Diamond Platnumz ni icyamamare mu bihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika ufite abafana benshi mu gihugu cya Kenya. Yatangiye gukundana na Tanasha Donna mu ntangiriro z’uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU