Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye ashaka kugirwa inama ku bw’ikibazo gikomeye afite ati umukunzi wanjye akunda kumpemukira, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Umukunzi wanjye akunda kumpemukira cyane, nkore iki?

Ndi umukobwa w’imyaka 24, mfite umukunzi w’umuhungu tumaze imyaka irenga ibiri dukundana gusa imyitwarire ye ntago inshimisha kuko ndamukunda ariko we nkunda kumufata yanciye inyuma.

Mu minsi ishize namweretse inshuti zanjye ziramwishimira cyane, gusa nkajya mbona bamwe bamwaka nimero za telefoni bikanyobera.

Natunguwe no gufata telefoni ye nkasangamo amafoto ye n’umukobwa w’inshuti yanjye bambaye ubusa bari mu cyumba, nahise menya ibyo bari bamaze gukora birandakaza cyane gusa ndabyihanganira kuko mukunda.

Nakomeje kugerageza gukora uko nshoboye kugira ngo mwereke ko ingeso yo kunca inyuma idakwiye kuranga umubano wacu, nshaka ngo imuvemo gusa biranga kuko ku nshuro ya kabiri namufatanye nundi mukobwa bari mu cyumba.

Si ibyo gusa kuko hari n’ibindi bimenyetso binyereka ko umukunzi wanjye akunda kumpemukira, yikundira kuryamana n’abandi bakobwa ku ruhande n’ubwo ntatinyuka kubimubwira, urukundo mukunda mba mfite ubwoba ko yakwigendera agasanga abo bandi.

None ubu ndi mu gihirahiro, ndagira ngo mungire inama y’icyo nakora kuko ndamukunda ariko kunca inyuma birandenga, bimaze kundemerera.

Wifuza kugirwa inama, twandikire aha hakurikira

Email: Touchrwanda2017@gmail.com

Facebook: Touch Rwanda

IREBERE HANO VIDEO NDAVUNA YA EESAM NA AMA G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU