Umuyobozi wa RIB, Col Jeannot Ruhunga yatangaje ko Constantin Tuyishimire, umunyamakuru wa Radio na TV 1 waburiwe irengero kuva kuwa 16 Nyakanga, ashobora kuba yarambutse akigira muri Uganda.

Umunyamakuru wa Radio na TV 1, Constantin Tuyishimire waburiwe irengero

Nkuko Radio na TV 1 babitangaje ku mbuga nkoranyambaga zabo, kuri uyu wa kabiri umuyobozi wa RIB, Col Jeannot Ruhunga yababwiye ko uyu munyamakuru wabo, Constantin Tuyishimire umaze icyumweru yaraburiwe irengero, bamenye ko yari mu karere ka Rubavu nyuma akaba ashobora kuba yarambutse umupaka yerekeza muri Uganda atabimenyesheje umuryango we.

Tuyishimire wakoreraga akazi mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, yabuze kuwa 16 Nyakanga 2019, amara iminsi 2 atavugana n’abayobozi be ndetse n’umuryango we bituma hitabazwa RIB ngo ikore iperereza aho yaba aherereye.

Umunyamakuru wa Radio na TV 1, Constantin Tuyishimire

Uyu munyamakuru aheruka kuvugana n’abayobozi ba Radio na TV 1 kuwa kabiri w’I cyumweru gishize ndetse nyuma y’aho ntabwo yongeye kuboneka ku murongo wa telefoni.

Amakuru avuga ko uyu Tuyishimire Constantin yahungiye muri Uganda kubera ko yari afite amadeni menshi y’abantu batandukanye.

Umunyamakuru Tuyishimire ngo yaba ari muri Uganda rwihishwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU