Umunyarwanda J Minani ukorera muziki muri amerika aho atuye we n’umuryango we  kuva mu mwaka 2006 uyu musore ubusanzwe witwa Jeremie Minani afite inzozi zo kuteza Imbere impano za Hip Hop Mu Rwanda.

Umunyarwanda J Minani wabaye mu buzima bukomeye yamaze kwishingira Inzu itunganya Umuziki muri Canada

Mu kiganiro na Kigalihit J Minani  yatuganirije ku buzima kugeza kuri muzika ye , Ubusanzwe akomoka mu Karere ka Nyamagabe mu ntara y”amajyepfo afite imyaka 20 ubu aba muri Canada n”umuryango.

Yavutse mu mwaka wa 1998 Imyaka ine gusa Jenoside  yakorewe abatutsi irangiye aho yabaye mu buzima bukomeye bwo mu nkambi z’impunzi kugeza ubwo we n’Umuryango we bimukiraga ku mugabane w’Amerika .

Umunyarwanda J Minani wabaye mu buzima bukomeye yamaze kwishingira Inzu itunganya Umuziki muri Canada

J Minani yakomeje atubwira ko  nubwo  babaye mu buzima bukomeye yari ifite  inzozi zo kuzaririmba nkuko mu nkambi  babagamo bamwitaga The Music Kid yaje kujya  mw’itorero ryibyina ibya gakondo bitaga Intore atangira kugenda agera kubyo yifuza.

Ku myaka umunani gusa akigera muri Canada J Minani mu mwaka 2011 nibwo yatangiye kwandika indirimbo ndetse no kugaragaza impano yo kuzaba umuraperi mwiza .

Yongeyeho ko ubwo yatangiraga kuririmba yumvaga  abantu benshi  bamwinjiriye mu buzima bamuca  intege ariko muri we akomeza gukoresha ingufu  nyinsii kuko yabonaga ko aricyo gihe ngo yerekane impano  kugira nawe azafashe abandi bafite impano yo kuririmba injyana ya Hip Hop .

Umunyarwanda J Minani

J Minani kuva yatangira muzika ye amaze  gutumirwa mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye muri Canada nka We days,Kids Initiative,TJ’S gift Foundation ni bindi byinshi amaze guhabwa ibihembo bitandukanye birimo icyo yaherewe kw”ishuri rya Luis Riel ni bindi yahawe na Global News TV.

Zimwe mu nzozi ze rero afite ubu nugukomeza gukora cyane ndetse no gufasha urubyiruko rundi rwaviye mu uzima bukomeye kuzamura Impano zabo.

Umunyarwanda J Minani kandi yishimira ko kuva yatangira muzika ubu afite inzu Itunganya muzika ye ku giti cye akaba ari nawe uyiyobora yitwa Elyon Inc  ikindi nuko ari n’umwe mu bazagaragara mu nkuru mbarankuru ivuga ku Rwanda Rushya yakozwe n’umunyacanada Julie Epp.

Umunyarwanda J Minani wabaye mu buzima bukomeye yamaze kwishingira Inzu itunganya Umuziki muri Canada

Mu gusoza twamubajije icyo ahishiye abakunzi be  cyane cyane abanyarwanda muri rusange, yatubwiye ko mu minsi mike azaza mu Rwanda aho azaba aje kumenyekanisha Ibihangano bye aho azagira Ibiganiro n’Umunyamakuru ukunzwe cya kuri Televiziyo y’u Rwanda Nzeyimana Luckman ndetse akazanashyira hane indirimbo ye nshya kw’Itariki 24 Nyakanga 2019

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU