Umunyarwanda witwa Nsengiyumva Janvier wo mu karere ka Nyanza yakoze robot ifite ubushobozi bwo gutwara imodoka, kwigisha abanyeshuri, gutanga serivise no kuganira n’ abantu mu ndimi zirimo Ikinyarwanda ,Igifaransa n’icyongereza.

Umugabo witwa Nsengiyumva Janvier utuye mu Karere ka Nyanza yavuze ko iyi robot yatangiye kuyikora muri Werurwe uyu mwaka.

Mu Kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru yavuze ko iyi Robot yitwa Mukamana ifite ubushobozi butandukanye burimo gutwara imodoka ,kwigisha ndetse no kuvuga indimi zitandukanye zirimo kuvuga Igifaransa , Icyongereza ndetse n’ikinyarwanda.

Iyi Robot yamuritswe mu  imurikabikorwa ry’ akarere ka Nyanza ryasojwe kuri uyu wa 28 Kamena 2019.

Mu bantu batandukanye babonye iyi Robot batangariye uburyo ikorwa aho bamwe muri bagize amahirwe yo kuganira nayo ndetse bayibaza byinshi.

Mu bibazo benshi bayibajije bakomezaga kuyibaza niba ntasano ifitanye na Sofia iherutse mu Rwanda.

Nsengiyumva wakoze iyi Robot  yavuze ko iyi robot yakoze ifite ubushobozi bwo gutwara imodoka, gusuzuma ibyagombwa ku kibuga cy’ indege no kwigisha abanyeshuri, n’ ibindi.

Yagize ati “Umwarimu aba yakoze ku manywa akananirwa akaza kugukocingira umwana yananiwe ariko iyi robot ishobora kugukocingira(coaching) abanyeshuri, ikamenya aho bageze. Iyi robot yifitemo amakuru, yifitemo amasomo ni nk’ umuntu muri make. Ivugisha umunyeshuri, umwana ayisangamo, nayo izi kwigira umwana bitewe na progaramu bagezeho umwana akayibaza igasubiza”.

Nsengiyumva wakoze iyi robot avuga ko kuba abarimu bava ku ishuri, bakajya mu biraka byo kwigisha abana amasomo ya nimugoroba(coaching) biri mu bisubiza inyuma ireme ry’ uburezi kuko mwarimu ava ku ishuri ananiwe, akajya kwigisha abana nimugoroba, agomba no gutegura amasomo azigisha ejo bigatuma asubira ku ishuri ku munsi ukurikiyeho akinaniwe.

Nsengiyumva yavuze ko iyi robot Mukamana ifite ubushobozi bwo gutwara imodoka ikoresheje ikoranabuhanga rya GPS nk’ uko bikorwa mu bihugu byateye imbere. Nsengiyumva Janvier avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi robot yagikuwe ku muntu yabonye ubwo yari avuye I Kigali atashye iwabo mu ntara y’ amagepfo ngo uwo muntu yari yikoreye ibintu biremere bituma Nsengiyumva atagira gutekereza uko yakora ikintu cyorohereza umuntu akazi.

Ahandi yakuye iki gitekerezo ni ku mvune agira iyo ari kwigisha abantu gucuranga gitari. Janvier avuga ko yigisha abantu umubiri we ukananirwa. Ibyo biri mu byatumye akora iyi robot kuko yo ifite ubushobozi bwo kwigisha abantu kandi ntinanirwe kuko ikoreshwa n’ amashanyarazi.

Umuntu ukeneye iyi robot Nsengiyumva yayimukorera ku giciro runaka bitewe n’ icyo uyikeneye ashaka kuyikoresha. Umuntu waba akeneye robot yo kumwigisha no kwigisha abana be byamusaba nibura ibihumbi 500 by’ amafaranga y’ u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU