Umuraperi nyarwanda M-Izzo mu minsi ya vuba agiye gushimisha abakunzi be kuko yiyemeje gukora ubukwe n’umukobwa witwa Clarisse bamaze igihe bari mu rukundo.

Umuraperi M-Izzo agiye gukora ubukwe n’umukobwa yihebeye

Umuraperi nyarwanda Mbituyimana Eric wiyise M-Izzo nk’izina ry’ubuhanzi ari kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we witwa Clarisse Izabayo bamaze igihe kinini bari mu rukundo nubwo batakundaga kubishyira hanze.

Iby’ubukwe bwaba bombi byamenyekanye kuri iki cyumweru ubwo yasakazaga hanze ifoto igaragaza igihe bazakorera ubukwe ‘Save The Date’.

Biteganyijwe ko aba bombi bazakora ubukwe taliki ya 19 Nzeri 2019.

Twakwibutsa ko M Izzo yamenyekanye nk’umwe mu bahanzi bakoranye bya hafi n’umuraperi Riderman dore ko bose bari bahuriye mu nzu y’Ibisumizi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU