Umuraperi Daniel Lubwama Kigozi wamamaye muri muzika nka Navio yakoze ubukwe bw’ibanga n’umukunzi we w’igihe kirekire Mathilda Nasimbwa.

Umuraperi Navio yakoze ubukwe
Umuraperi Navio yakoze ubukwe n’umugore we

Navio w’imyaka 35 yamamaye mu ndirimbo nka Njogereza, Rider, Tumunonye n’izindi nyinshi, akaba ari umwe mu baraperi bafite izina rikomeye muri Hip Hop yo mu karere ka East Africa, ndetse anibitseho ibihembo binyuranye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 nibwo uyu mugabo yakoze ubukwe bw’ibanga n’umugore we babyaranye witwa Mathilda, bukaba bwabereye mu gihugu cya Sweden kuri Kiliziya izwi nka Västlands Kyrka.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bake barimo umwana wabo ukiri muto, abavandimwe ndetse n’inshuti nkeya z’aba bombi. Mu butumwa Mathilda yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko uyu munsi ari uw’amateka kuko yashakanye n’inshuti ye magara.

Navio yarushinganye n’umukunzi we w’igihe kirekire
Aba bombi basezeraniye mu gihugu cya Sweden
Navio na Mathilde bafitanye n’umwana
Navio yakoze ubukwe
Ubutumwa umugore wa Navio yashyize kuri Instagram ye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU