Muri Tanzania haravugwa inkuru y’umusore witwa Mansa Emmanuel, yabengeye mu rusengero umukobwa bari bagiye kurushingana none akaba yarataye umutwe n’igitsina cye kikaba kirereta ku gahanga ke.

Umusore yabengeye mu rusengero umukobwa bari bagiye kurushingana none igitsina cye kirarereta ku gahanga

Mansa Emmanuel ni umusore w’imyaka 34 y’amavuko, ubwo yajyaga gusezerana n’umukunzi we Fadhila yarushaga imyaka ine y’amavuko ku wa 7 Nyakanga 2019, yamubengeye mu rusengero, ngo bitewe n’ibyo batumvikanagaho, none ubu umusore yataye umutwe, ku buryon’igitsina cye ngo kirereta mu gahanga.

Mansa n’umukobwa bari bagiye gusezerana bakomoka mu gace ka Mtwara gaherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Tanzania, aka gace ngo kakaba gakunze kuvugwamo amarozi cyane.

Nk’uko ikinyamakuru Mpekuzihuru cyo muri Tanzaniya kibitangaza, ngo ubwo imiryango yari yateranye, Fadhila na Emmanuel bari bicaye mu rusengero barimo guhabwa inyigisho na pasiteri wari ugiye kubasezeranya, umusore ngo yasohotse nk’ugiye hanze bategereza ko agaruka baraheba.

Uwitwa Tusajigwe wari watashye ubwo bukwe yatangaje ko uko yabibonye.

Yagize ati “Yadusize mu ikanisa [Urusengero] ntabwo yagarutse, twaramushatse tumubuze umukobwa asubira iwabo ariko umuryango wabo ubabaye cyane.”

Yakomeje avuga ko umusore yabengeye mu rusengero uyu mukobwa kubera amafaranga, ngo hari ibyo bari basezeranye bakeka ko ari amafaranga, umusore abonye ko bagiye gusezerana batarabyumvikanaho ahita abivamo bitaraba.

Nyuma y’iminsi itanu gusa ngo nibwo Emmanuel yatangiye kujunjama umubiri we utangira kugira impinduka, andi makuru akavuga ko yari mu rukundo n’undi mukobwa.

Tusajigwe Yagize ati “Iyo ari mu nzu nta kibazo aba afite ariko iyo agerageje kugera mu bandi uhita ubona igitsina cye kirereta mu gahanga, arababaye cyane bamukoreye ubuhemu, iwabo w’umukobwa barihoreye ariko afite imbaraga yakwiyahura agapfa n’ubundi yapfuye ahagaze.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko hari hashize imyaka itatu umugabo wo mu karere ka Mbiga, mu gace ka Ruvuma muri Tanzaniya, na we arozwe muri uu buryo, ngo igitsinna cye kimera mu gahanga, biturutse ku guca inyuma umugore we cyane bari bafitanye abana batatu bikaza no kurangira amwirukanye mu mitungo akazana undi mugore ufite imyaka 19.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU