Umusore yababaje yababaje abatagira ingano kubera akaga gakomeye yahuye n’ako nyuma yo kudenda ibirometero 2400 agiye gutungura umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko aka musanga yibereye mu buryohe n’undi musore.

Umusore yahuye n’uruva gusenya nyuma yo ibirometero 2,400 ashaka gutungura umukunzi we

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragaje uyu musore utatangajwe amazina ukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa, yambaye nk’igipupe [Mascot] mu rwego rwo gutungura umukunzi we wari wagize isabukuru y’amavuko, akimugeraho amusanga yibereye hamwe n’undi musore bahuje urugwiro.

Uwashyize hanze aya mashusho kuri Twitter yatangaje ko uyu musore yari asanzwe akorerakure y’umukunzi we, ariko ku munsi w’isabukuru ye arigomwa ngo aze kumutungura bishimane, mu kugera aho yagombaga kumusanga amubona yahuje urugwiro n’undi musore.

Uyu musore akimara kubona uyu mukunzi we yamatanye n’undi musore,yahise akuramo ingofero ya mascot yari yambaye areba neza uyu mukobwa n’uyu musore,ahuje amaso n’uyu mukunzi we ahita yigendera.

Umusore yahuye n’uruva gusenya nyuma yo ibirometero 2,400 ashaka gutungura umukunzi we

Uyu mukobwa byamwanze mu nda nyuma yo kubona uyu musore bakundana, niko guhita arekura uyu wari wamusohokanye yiruka ku mukunzi we ndetse amashusho yagaragaje aba bombi bahoberana nyuma.

Umusore yahuye n’uruva gusenya nyuma yo ibirometero 2,400

Uwanditse iyi nkuru ntiyigeze atangaza niba uyu musore yababariye uyu mukunzi we wamurishije umubu, gusa benshi mu batanze ibitekerezo basabye uyu musore w’Umushinwa kureka uyu mukunzi we w’umushurashuzi.

Umusore yahuye n’uruva gusenya nyuma yo ibirometero 2,400 ashaka gutungura umukunzi we

Umusore yahuye n’uruva gusenya nyuma yo ibirometero 2,400 ashaka gutungura umukunzi we

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU