Umwana wo mu Bushinwa yavumbuye amagi y’inyamaswa ya Dinezoro amaze imyaka myinshi aba mu butaka.

Mu gihugu cy’Ubushinwa  haravugwa inkuru y’umwana witwa Zhang Yangzhe wavumbuye amagi 10 ya Dinezoro aho yari atabye mu butaka nyuma yuko yararimo gukinira hafi y’ikiyaga kiri hafi y’ahitwa Heyuan, Guangdong muri kamwe mu Karere  ko mu gihugu cy’Ubushinwa.

Ladbile ivuga ko aya magi ashobora kuba amaze igihe kingana n’imyaka miliyoni 66 mu gihe ibi bisimba byari bikiri ku isi aho abazi amateka bavuga ko byageze ku isi mu gihe kitwa Cretaceous period aho izo nyamaswa zari ku isi nyuma zikaza kuburirwa irengero.

Mu magi yasanzwe aho hantu ni 10 aho rimwe rifite cm 9 . Uyu mwana wabonye aya magi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko yabanje kwikanga ngo kuko iby’amagi yizi nyamaswa yigeze kubyumvaho gusa kuri iyi nshuro akaba aribwo yaybonye amaso ku maso.

Biravugwa ko aya magi ashobora guhita ajyanwa mu nzu ndangamurage zibarizwamo ibisigazwa by’izi nyamaswa kugirango bijye byerekwa ba mukerarugendo basura iki gihugu cy’Ubushinwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU