Umwarimu witwa Moshood Abdul, ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Ogijo gaherereye muri Leta ya Ogun, yaguwe gitumo ari gusambanyiriza mu ishuri abanyeshuri 3 b’abakobwa yigisha.

Umwarimu yaguwe gitumo ari gusambanya abakobwa 3 yigisha

Aya marorerwa yabaye kuwa Mbere taliki ya 01 Nyakanga 2019, aho uyu mwarimu yafatiwe mu ishuri ari gusambanya aba banyeshuri be ahita atabwa muri yombi.

Ikinyamakuru the Nation dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu mwarimu yafashwe nyuma y’aho umugabo wari unyuze hafi y’ishuri, uwo mwarimu yasambanyirizagamo abo bana yumvishe bari gutaka cyane niko kwinjira agiye kubatabara asanga uyu mwarimu ari kubakorera ibya mfura mbi.

Polisi yo muri aka gace yavuze ko umwarimu akimara gufatwa yiyemereye icyaha avuga ko yari yarabigize akamenyero.

Ati “Abo banyeshuri batatu ntabwo barengeje imyaka 10 ndetse bose bigaga mu mashuri abanza.Uwo mwarimu yemeye ko yari asanzwe asambanyiriza mu ishuri.Yahise atabwa muri yombi.

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU