Anita Pendo yatangaje uburyo kuri we atabuze umugabo ahubwo ngo nuko adahirwa mu rukundo , aha yaboneyeho kuvuga ko urukundo rutagihabwa agaciro kuko abantu bashakana bahuriye mu kabyiniro.

Umunyamakuru akaba n’umushyushya rugamba mu bitaramo bitandukanye Anita Pendo yagarutse ku rukundo rw’iyi minsi mu kiganiro Magic Morning.

Muri iki kiganiro bagarutse ku buryo, hari igihe hagati y’abashakanye hazambo ibibazo ariko ahanini biba bitijwe umurindi n’uko umwe muri bo yumviye abamushuka, bamubwira ko ngo bamugira inama. Ibi ngo bishobora gutuma areka uwo babanaga ku bwo gukurikiza izo nama, akenshi birangira yicuza.

Ku ngingo yo guhirwa mu rukundo no kurambana n’uwo bashakanye cyangwa babana, Pendo yagize ati “ Ntabwo ndi umunyamahirwe mu rukundo, si ku bagabo. Nabaho nta mugabo mfite kandi birashoboka (it’s doable). Yewe si nkineye n’uwo gutamporiza, na we ntawe nkeneye, bandeke. Nzarwana n’ibindi ariko izo issues [ibibazo] zizanjyana kujya kuburana ku murenge,”

Ababjijwe na mugenzi we, Mulindwa niba atari ukwihagararaho kumutera kuvuga ko nta mugabo agikeneye, yagize ati “ Ntabwo namubura (umugabo), utekereza ko namubura.”

Anita yakomeje avuga ko urukundo rwo muri iyi minsi rusa n’urudafite agaciro kuko umuntu ashakana n’uwo bahuriye muri Club (akabyiniro), ejo bakazinduka bajya ku murenge gusezerana, mu magambo yabitwayemo “ Ni urwo rukundo ruriho, nirwo ruhari. Ndakubwiza ukuri ngo ntiwabura umugabo cyangwa umugore ariko se uwo ushaka muzagerena kuki? Icyo ni cyo cyo kwibazaho.”

Twawibutsa ko Anita Pendo ari umwe mu bantu batigeze barambana nabo bakundana gusa kuri ubu yiyemeje kurera abana be adateze amaboko ba se bababyaranye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU