Vincent  Wahoze aririmba mu Impala nshya nyuma akerekeza hanze y’u Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Rwanda Shema ryacu ivuga ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho nyuma yo kwibohora.

Umuhanzi nyarwanda Vincent kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Mozambique ni umusizi akaba yaranaririmbye mu impala nshya  aho yanagaragaye mu ndirimbo zabo zirimo aho ku giti cye yakoze iyitwa dutore Paul kagame ubu akaba yahindiye indirimbo ya ya orchestre impala itaka u Rwanda.

Ikindi Vencent azwiho ni ukuba yari umufana wa Rayon Sports by’akadasohoka aho yanayamamaje bituma imwe muri Hotel yitwa Ruhondo beach resort imusaba kuyamamariza.

Mu kiganiro na Touchrwanda yakomeje kudutangariza bimwe mubyo yakoze birimo ibijyanye no kuyobora amakwe ndi muli bake batangiye ibyo kuvuga amazina y’inka mbifashijwemo na Munyanshoza Diedone.

Ngo Mubintu adateze kwibagirwa ni uburyo  mu Rwanda bateguye irushanwa ryo kurwanya igituntu hanyuma Bamporiki Eduard arantuma ngo njye kumwandikisha nanga kumwandikisha kuko nabonaga ari buntsinde namubwiyeko nasanze basoje.

Mu rugendo rwanjye mu mpala twakoranye ibitaramo byinshi niyo mpamvu nuyu mwanya nkizifata nk’umuryango wanjye ,Kujya mu Mpala kwanjye byaturutse kuli Mimi la Rose kuko twahuriye muli imodoka  turaganira tugendana yumva mfite impano ni nawe wamvanyemo umuririmbyi.

Yasoje avuga ko iyi ndirimbo yashyize hanze yayisubiyemo mu buryo bwo kuvuga ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’urugendo rwo kwibohora rwakoze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU