Umugabo ukomoka mu Bwongereza witwa Sir Jonathan Ive ni we wahanze (designing) ibikoresho by’ikoranabuhanga uruganda Apple [iPhone] rutunze hafi ya byose. Mu minsi yashize yasezeye ku buyobozi bukuru bwa Apple n’abakozi bagenzi be abamenyesha ko igihe kigeze akajya kwikorera ku giti ke.

Ubuhanga bwe bwatumye akora iPhone ayikorana ubwiza ku buryo ari yo telefoni ihenze yakunzwe n’abantu ku isi hose kandi barayigura batitaye ku giciro.

Ibi byatumye iyi telefoni iba ari cyo gikoresho cyaguzwe na benshi ku mafaranga menshi kurusha ibindi mu mateka y’Isi.

Uyu mugabo yageze mu ruganda rwa Apple muri 1996. Icyo gihe uru ruganda rwari mu gihombo gikomeye ndetse rwaratangiye gushaka uko rwirukana bamwe mu bakozi.

Imyaka ibiri nyuma y’aho (1998) Jonathan bita Jony yakoze icyo bise iMac muri 2001 akora iPod. Ibi bikoresho byahise byamamara abantu batangira kumenya Apple no gukunda ibikoresho byayo.

Muri 2004 Sir Jony Ive yakoze icyo yise iPod Mini.

Umwaka wa 2007 ni wo waje uhindura ibintu byose kuko ari bwo yakoze iPhone ya mbere.

Muri 2008 yakoze MacBook Air, muri 2010 akora iPad. Muri 2015 yakoze isaha ifite ikoranabuhanga nk’irya telefoni ya iPhone ayita Apple Watch.

Muri 2016 yakoze utwuma bashyira mu matwi tugakorana na telefoni tudafite umugozi yise AirPods.

Umushinga wa nyuma uyu mugabo asize akoze ariko utaratahwa ku mugaragaro ni igishushanyo mbonera k’inzu nshya uruganda Apple ruzakoreramo mu myaka iri imbere.

Ni igishushanyo mbonera kerekena uko uruganda ruzaba rwubatse, ikoranabuhanga ruzakoresha, uko ubusitani bwarwo buzaba buteye, ahagenewe abantu, imashini, ibiti, inyamaswa, ibiribwa, ibyo kunywa…buri kintu cyose kizaba kirurimo.

Iyi nyubako iri mu zubakanywe ikoranabuhanga yiswe Apple Park.

Sir Jonathan Ive yabwiye bagenzi be ko yakoranye na bo neza kandi ko n’aho agiye gutangiza umushinga we yise LoveFrom azakomeza gukorana na Apple.

Hari amakuru avuga ko aho azakorera azaba ari kumwe na mugenzi we bakoranye muri Apple witwa Marc Newson.

Abasesengura imikorere ya Apple bavuga ko bizagorana ko Apple ibona undi muntu wasimbura Sir Jony.

Bimwe mu bikoresha by’iyi kampanyi
Uko inyubako yabo ikozwe biri mu byakozwe nuyu mugabo
Imwe muri Telefone zabo zigezweho kandi zinahenda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU