Burabyo Yvan ukunzwe mu rwanda kw’izina rya Yvan Buravan  nyuma yo kwegukana Igihembo cya Prix Découvertes no kumurika alubumuye ye ,uyu musore ubu ari mu byishimo nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Feel It.

Yvan Buravan arishimira ko indirimbo ye nshya Feel It yageze hanze yari itegerejwe na benshi

Muri iyi ndirimbo higanjemo amagambo yo kubwira umukobwa kuryoherwa n’urukundo amuhata, nk’aho agira ati “Ndashaka ko uryoherwa narwo, ndashaka ko uryoherwa n’urukundo rwanjye. Urukundo rwanjye kuri wowe ruri kwikuba, ndagotomera sinsinde, ibi mvuga si isindwe.”

Muri aya mashusho y’iyi ndirimbo Buravan agaragazamo ibyiza by’u Rwanda birimo nka Kigali Convention Centre, Kigali City Tower ndetse n’umukobwa wambaye umwambaro uri mu ishusho y’ibendera ry’igihugu.

Buravan yadutangarije yuko yabikoze ashaka kumenyekanisha aho akomoka, ati “Biriya nabikoze ari nko kuvuga aho nkomoka.”

Uretse izo yahuriyemo n’abandi, ‘Feel It’ ni indirimbo ya kabiri Buravan ashyize hanze nyuma yo kwegukana igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018.

Uyu musore yari aherutse gushimira itangazamakuru rimufasha mu kazi ke ka buri munsi ryanatumye amenyekana kugeza aho kwegukana igihembo gikomeye nk’iki.

Icyo gihe yavuze ko noneho aribwo atangiye bushya mu muziki we n’ubwo atangira kuwukora atiyumvishaga ko azagira izina rikomeye nk’iryo afite uyu munsi akanirahirwa ku rwego mpuzamahanga.

Indirimbo nshya “Feel It” Yvan Buravan yashyize hanze yakozwe na Producer Bob, mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yo yafashwe anatunganywa na Meddy Saleh. Iyi ni imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album uyu muhanzi yashyize hanze mu minsi ishize. Kuri ubu Yvan Buravan yatangiye gukora kuri Album ya kabiri ye nyuma yuko amuritse iya mbere.

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU