Yvan Buravan yakoze ibirori byo gushimira itangazamakuru ryo mu Rwanda ryamufashije kwegukana igihembo gikomeye cya Prix Découvertes 2018.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Nyakanga 2019 ni bwo Yvan Buravan yakoze ibirori byo kumurikira itangazamakuru igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018, yatsindiye mu mpera z’umwaka ushize.

Ibirori byagaragayemo abayobozi ba New Level isanzwe ifasha uyu musore ndetse n’abandi bafite icyo bamufasha barimo itangazamakuru yabashimiye avuga ko iyo bataza kumutera ingabo mu bitugu ndetse yongera kwemeza ko izo mbaraga bamuhaye nubu bakomeza kuzimuha ngo kuko urugendo rugikomeje kandi rutoroshye.

Buravan yasangije abari aho urugendo rwe uko rwagenze ,nuko yakiriwe mu bitaramo yakoze gusa yongera kwemeza ko hari byinshi byo gukora afite mu gihe cyizaza ndetse asaba n’itangazamakuru kuzakomeza kumuba hafi nk’uko babikoze mu gihe yahatanaga n’ibikomerezwa bitandukanye byo ku isi ndetse ahereza impano ibitangazamakuru byose byamufashije birimo na Touchrwanda.com.

Yagze ati” Uru rugendo ntirwari rworoshye gusa mwaramfashije mbigeraho ndabashimiye [..] mu myaka isaga 4 maze nkora umuziki ubu nibwo navuga ko ntangiye urugendo kandi nizeye neza ko muzakomeza kumfasha nkuko mwabikoze.”

Yaboneyeho kubwira abari aho ko hari ibitaramo agiye gukora mu minsi micye bizazenguruka igihe aho asaba itangazamakuru kuzongera kumushyigikira .

Twakwibutsa ko Yvan Buravan yegukanye iki gihembo tariki 8 Ugushyingo 2018, nyuma yo kwemezwa n’akanama nkempurampaka ko ari we ufite impano ihebuje mu bahanzi barenga 1000 bari baratanze ibihangano byabo mu irushanwa.

Uwegukanye igihembo cya Prix Découvertes RFI ahembwa ibihumbi $10 akanafashwa gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bivuga ururimi rw’Igifaransa.

Ibi bitaramo Buravan yabikoze mu bihugu 12. Tariki 20 Gashyantare yahereye muri Mali, asoreza mu mujyi wa Luanda muri Angola tariki 23 Werurwe 2019.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU