Mu gihugu cya Zambia Mu gace kitwa Mazabuka gaherereye mu majyepfo y’umurwa  mukuru Lusaka abagabo baho basiramuye bari mu gahinda gakomeye nyuma yo gufatirwa ibyemezo n’Indaya zo muri ako gace kubera ko ngo batinda guzosa gukora imibonano bigatuma abakiliya bandi bigendera  bikabicira akazi.

Zambia abagabo basiramuye bafatiwe ibyemezo bikomeye n’Indaya zaho

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Zambia Eye cyaganiriye na zimwe mu ndaya zo muri ako gace  zagitangarije  ko mu gihe gishize zihaye umwanya wo gusuzuma neza imikorere y’abagabo bazigana  zigazanga abagabo basiramuye iyo bari gutera akabariro batinda cyane kurangiza  akab ariyo mpamvu  zabafatiye icyemezo cyo kutazongera kuryamana nabo .

Nyuma yo kumva icyo cyemezo  Umuryango udaharanira inyungu muri Zambia  Ushizwe  kurwanya icyorezo cya Sida witwa March Zambia  watangaje ko abo bakobwa   bavuze ko iyo baryamanye n’abagabo  basiramuye   bibatwara igihe kininicyane mu gutera akabariro akaba ariyo mpamvu babafatiye ibyemezo kugira ngo banjye babasha kwakira abagabo benshi babagana  no gukorera amafaranga menshi

Umwe mu bagabo basiramuye witwa Henry Nyanga yamaganye iki cyemezo cy’izi ndaya ndetse asaba ko Leta yarwanya iri vangura izi ndaya zitangiye gukorera abagabo basiramuye.

Yagize ati “Twese tuba dukeneye gutera akabariro.Birababaje kuba abagabo basiramuye batangiye gukorerwa ivangura kubera ibitsina byabo.Turi abanya Zambia twese turifuza kugira uburenganzira bungana.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU