Diamond Platnumz yatangaje ko ari gupanga gukora ubukwe mu kwezi gutaha n’umunyamiderikazi w’umunyakenya, Tanasha Donna Oketch, Zari Hassan yamwishongoyeho atangaza igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we mushya yamusimbuje.

Ubukwe bwa Diamond Platnumz na Tanasha Donna Oketch bushobora kuba tariki ya 7 Nyakanga n’ubwo atabyemeje neza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gitaramo ari gutegura kiswe ‘Wasafi Festival’ cyabeyeye kuri Hoteli ya ‘Hyaat Regency’ iherereye mu mujyi wa Dar Es salaam.

Icyatumye hakekwa ko uyu munsi Diamond ashobora gusezerana na Tanasha, ni uko yahishuye ko iki gitaramo na we azaba akirimo.

Indi mpamvu igenderwaho havugwa ko Diamond na Tanasha baba bari hafi gusezerana, ni uko kuri ubu uyu mukobwa atwite inda yatewe n’uyu muhanzi kandi bikaba bigaragara ko yaba ashaka ko bashyingiranywa mbere y’uko abyara nk’uko yabimusezeranyije.

Nyuma yo kumva inkuru z’ubukwe bwa Diamond n’umukunzi we mushya, Zari wakoze ubukwe akanabyarana abana babiri n’uyu muhanzi na we yatangaje umunsi bazakorera ubukwe bakabana nk’umugabo n’umugore.

Zari umubyeyi w’abana batanu uzwi nka The Boss Lady ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko umunsi azakoreraho ubukwe n’umukunzi we Bae, ari umunsi wo kwibuka Intwali Nelson Mandela bizaba ku itariki ya 18 Nyakanga uyu mwaka.

Yagize ati “Ngiye gukora ubukwe ku munsi wa Nelson Mandela, bizaba ari ibintu byiza kandi ndizera ko umunsi umwe Afurika izagira Abaperezida batanu bameze nka Nelson Mandela”.

Uyu mubyeyi w’abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond agiye gukora ubukwe n’umugabo ufite Kampanyi y’ubwubatsi mu gihugu cya Afurika y’Epfo ari naho akomoka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU