Umunsi ku munsi ku Isi haduka uburyo bushya bwo gukora ibintu bitandukanye, haba mu ikoranabuhanga ndetse no mu buzima busanzwe bwa buri muntu, nk’uburyo bshya bwo kotesha ibitsina ku bagore n’abakobwa.

Abagore baraburirwa kureka kotesha ibitsina byabo nyuma y'aho umwe ahiye igitsina cye

Muri iyi minsi hirya no hino ku Isi hadutse uburyo buri kwamamara cyane bwo kotesha ibitsina ku bagore n’abakobwa buzwi nka V-steaming, ku buryo usanga benshi bamaze kubigira akamenyero.

Mu minsi ishize, ibitangazamakuru byo muri Canada byanditse ku nkuru y’umugore wahiye igitsina kubera ubu buryo bushya bwo kotesha ibitsina, bivuga ko uyu mugore yari afite uburwayi mu gitsina bwitwa ‘vaginal prolapse’ akizera ko ubu buryo bita ‘vaginal steaming’ buzamukiza, bukamurinda kubagwa kuko yari yabyandikiwe n’abaganga.

Abagore baraburirwa kureka kotesha ibitsina byabo nyuma y'aho umwe ahiye igitsina cye

Abaganga mu by’imyanya ndangagitsina y’igitsinagore bakaba baraburira abagore n’abakobwa kwitondera ubu buryo bwo kotesha ibitsina kubw’ ibyago bashobora guhura nabyo,  ibi abaganga bakaba babitangaje nyuma yaho muri Canada, umugore w’imyaka 62 yahiye igistina agerageza gukora iki gikorwa.

Uyu mugore wagizweho ingaruka niki gikorwa cyo kotesha igitsina yemeye ko inkuru ye itangazwa, avuga ko mu gihe cy’iminota 20, yicaye hejuru y’uru ruvange rushyushye yotesha igitsina cye mu minsi ibiri yikurikiranya, nyuma ajya kwa muganga ari indembe kubera uburibwe n’ibikomere yagize mu gitsina.

Mu nzu zitunganya umubiri zizwi nka ‘spa’ na ‘salons’ ‘vigina steaming’ iri kugenda ikenerwa na benshi, kimwe n’ubundi buryo bunyuranye bwo kwita ku myanya y’ibanga.

Vaginal steaming

Inzu zimwe na zimwe za ‘spa’ zo mu mahanga zamamaza “V-steaming” zivuga ko ari uburyo bwakoreshejwe kuva na cyera mu mateka mu bihugu byo muri Aziya na Afurika,  ba nyirazo bemeza ko izo nzu ari uburyo bwo ‘gukiza imyanda mibi’ iba iri mu gitsina.

Ibi ariko Abaganga babihakana bavuga ko ubu buryo bushobora guteza akaga, ndetse nta byemezo bya gihanga byerekanye ko bworohereza abaribwa n’imihango cyangwa bufasha abatabyara nk’uko bivugwa.

Dr Vanessa Mackay, umuvugizi wa ‘Royal College of Obstetricians and Gynaecologists’ mu kiganiro yahaye BBC yavuze ko abavuga ko igitsina cy’umugore cyangwa umukobwa gikenera ubuvuzi nk’ubu ari nk’abaca umugani.

Abagore baraburirwa kureka kotesha ibitsina byabo nyuma y'aho umwe ahiye igitsina cye

Akomeza avuga ko bihagije gusukura igitsina inyuma gusa n’isabune isanzwe. “Igitsina ubwacyo kiba kifitemo udukoko (bacteria) tw’ingirakamaro tuberaho kukirinda tunagisukura mukurinda imyanda. Kotesha igitsina bishobora kugira ingaruka kuri ubu buryo karemano bw’udukoko n’igipimo cya pH bigatera gututubikana, indwara n’uburibwe, bishobora no gutwika uduhu tworoshye dukikije igitsina(vulva).”

Mu nyandiko ya bariya baganga bamagana iki gikorwa, bavuga ko ubuvuzi busanzwe butanga imiti ku bagira ikibazo mu myanya y’ibanga aho kuyotesha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU