Abahanzi barimo Riderman ,Bruce Melody, Meddy na Charly na Nina bijeje abanyarwanda igitaramo kidasanzwe, cy’indashyikirwa, umunsi ukurikira uwo  kwita izina.

Abahanzi nyarwanda bazahurira ku rubyiniro rumwe na Ne-yo bijeje abanyarwanda igitaramo kidasanzwe

Kuri uyu wa Gatanu nibwo abahanzi bazaririmbana na Ne-yo ku rubyiniro rumwe bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho bahamije ko kuri uwo munsi benshi mu bakunzi babo bazerekwa udushya turimo no kubacurangira umuziki w’imbona nkubona [Live].

Aba bahanzi bose bemeje ko imyiteguro yo igeze aharyoshye kuko bose bafite abacuranzi kandi ba abahanga ndetse bongera kwemeza ko Ne-yo nawe utegerejwe kuri uyu wa Kane nawe azaza azanye n’itsinda ry’abantu bazamucurangira.

Kampanyi ya Visit Rwanda yateguye iki gitaramo yongeye kubwira abari aho ko kino gitaramo bagitekerejeho nyuma yo gusanga kwita izina ari igikorwa cy’indashyikirwa kandi gifite inyungu ku Rwanda ndetse n’abaturage kuko abo bana b’ingagi bazanira inyungu nyinshi u Rwanda bitewe n’abantu baba baje kwirebera ibyo byiza bitatse u Rwanda.

Abahanzi nyarwanda bazahurira ku rubyiniro rumwe na Ne-yo bijeje abanyarwanda igitaramo kidasanzwe

Baboneyeho kuvuga ko Ne-yo azatemberezwa ahantu nyaburanga hagize u Rwanda ndetse ko no ku munsi nyirizina wo kwita izina ingagi azaba ahari, biteganyijwe ko iki gikorwa kizabera mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze ,mu gihe igitaramo cyo kizaba taliki 7 Nzeri 2019.

Abahanzi nyarwanda bazahurira ku rubyiniro rumwe na Ne-yo bijeje abanyarwanda igitaramo kidasanzwe

Kwinjira muri iki igitaramo kidasanzwe mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP Ticket) ni 50, 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro (VIP Ticket) ni 25,000 Frw. Mu myanya isanzwe (Ordinary Tickets) ni 10,000 Frw; ku munyeshuri (Students’ ticket) ni 3,000 Frw.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU