Mu buzima tubayemo bwa buri munsi dukunze kubona abagore n’abakobwa bakunze gukunda abasore banini, bamwe ubona ko bafite igihagararo n’ ibituza binini kuburyo ubona ko bashikamye.

Abakobwa bakunda abasore bafite ibituza binini baraburirwa

Gusa nyamara ngo bano basore bafite amatuza manini burya ngo ntabwo bakunze kugira urukundo rwatuma barambana n’abakunzi babo kuko ngo ntibashobotse nk’uko ubushakashatsi bwakonzwe na Kaminuza ya Westminster bwamaze kubitangaza.

Iyi kaminuza ya Westminster yagaragaje ko abagabo n’abasore bafite ibituza binini ngo ntabwo bakunze kugira imyitwarire myiza imbere y’abakunzi babo ngo ndetse bakunze kugira ibitekerezo bishaje cyane imbere y’abagore babo cyangwa abakunzi babo.

Ngo aba bagabo usanga bafite imyumvire mibi kuko bagendera kugihagararo cyabo maze bigatuma bumva ko batatsindwa nyamara nta mumutwe heza bafite, ngo ntibakunze guca bugufi maze bimvikane n’abakunzi babo.

Mu bagabo 327 bakoreweho ubu bushakashatsi byagaragaye ko bariya bagabo bafite inda nini (nyakubahwa) ni nibo biyoroshya imbere y’abakunzi babo, naho bariya baringaniye bo baryoshya urukundo cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU