Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko n’ubwo u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano arimo ingingo y’uko ibihugu bisubukura ibikorwa byo guhahirana, ngo ntibivuze ko Abanyarwanda bagomba gutangira kujyayo, yasabye abanyarwanda kuba baretse kujya muri Uganda. 

Abanyarwanda babe baretse kujya muri Uganda - Amb Nduhungirehe

Nduhungirehe yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko n’ubwo amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu i Luanda muri Angola agamije gusubiza ibintu mu buryo, ngo ikiza kurushaho ni uko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda mu buryo avuga ko budakurikije amategeko babanza bagafungurwa.

Ibi ngo byatuma n’abandi Banyarwanda babona ko ibintu byasubiye mu buryo bakajya muri Uganda nta nkomyi bagakora imirimo yabo itandukanye.

Ati: “None se twabwira Abanyarwanda gusubira Uganda kandi abafashwe ku buryo butemewe n’amategeko batarafungurwa? Nibabanze babafungure, ibindi bizakurikira.”

Amb. Nduhungirehe avuga ko ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda atari icy’umupaka ahubwo ko ari icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye muri Uganda.

Yagize ati: “Ariko ikibazo ntitukakigire icy’umupaka. Ikibazo mbere na mbere ni icy’umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye Uganda. Icyo kibazo nigikemuka, n’ibindi bizakemuka.”

Olivier Nduhungirehe avuga ko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe i Luanda bisobanutse kandi ko abayasinye buri ruhande rufite icyo rusabwa.

Ngo nibyubahirizwa bigashyirwa mu bikorwa cyane cyane ibikubiye mu ngingo ya a), b) na c), umubano uzagaruka mu nzira nziza hagati y’u Rwanda na Uganda, bityo abanyarwanda baba baretse kujya muri Uganda mu gihe bitarafutuka.

Ingingo ya mbere agaka ka ‘a’ kagira kati: “buri gihugu kigomba kubaha imipaka n’ubusugire bw’ikindi kandi hakirindwa guhungabanya ubusugire bw’ibihugu bituranyi.”

Agaka ka ‘b’ kagira kati: “buri gihugu kigomba kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ikindi cyangwa icyo bituranye, kikirinda ibintu byose byatuma kigaragara mu ishusho yo guhungabanya ikindi, kandi kikirinda gutera inkunga y’amafaranga, ibikoresho…umutwe cyangwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya ikindi bihuriye kuri aya masezerano.”

Agaka ka ‘c’ k’iyi ngingo kavuga ko “buri gihugu kigomba kubahiriza uburenganzira bw’abaturage b’ikindi gihugu ariko bakibamo cyangwa bagikoreramo imirimo runaka bagataha iwabo, bagahabwa uburenganzira hashingiwe ku mategeko agenga igihugu batuyemo cyangwa bakoreramo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU