Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko yo muri New Zealand, Trevor Mallard yagaragaye ari kwita ku mwana w’amezi atandatu w’umwe mu badebite wari uriho arira, amuha amata akoresheje inkongoro aranamuguyaguya ngo aceceke kuko yari ari kurira.

Agashya: Perezida w’Inteko yahaye amata umwana w’Umudepite aranamuhoza

Trevor Mallard yafashe uyu mwana wari wazanye na se Tamati Coffey ku wa Gatatu w’iki cyumweru, amumarana iminota 15 amuhoza ari kumuhoza anamuha amata kuko yari ashonje.

Umuyobozi w’iriya nteko yafashe uriya mwana kuko se umubyara Tamati Coffey yari ayoboye ibiganiro mpaka byamaze iriya minota 15.

Trevor Mallard wagaragaje ko yishimiye kwita kuri kariya kana k’ukwezi kumwe n’igice, yabwiye Reuters ko yahojeje uriya mwana kuko ntacyo yakoraga kandi umubyeyi we yari ahuze.

Ifoto y’uyu muyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko yasakaye kuri twitter, abantu bayitangaho ibitekerezo. Bamwe bagira bati “Mbega ukuntu ari byiza guterura umwana uri mu nzu y’inteko Ishinga Amategeko.”

Agashya: Perezida w’Inteko yahaye amata umwana w’Umudepite aranamuhoza

imugaragaza ari kumwe n’umwana yakomeje kwishimirwa n’abantu benshi abandi bmwandikiraga kuri twitter bamubwira ngo “abandi bati mbega ifoto nziza.”

Muri nzeri umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe wa New Zealand, Jacinda Ardern yajyanye uruhinja rwe mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yari itaraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU